U Rwanda ruzakira izindi mpunzi z’Abanyarwanda 1000 zivuye muri DRC

U Rwanda ruzakira izindi mpunzi z’Abanyarwanda 1000 zivuye muri DRC

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, (UNHCR) ryatangaje ko u Rwanda rushobora kuzakira impunzi z’Abanyarwanda 1 000 zitahutse zivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mbere y’uko umwaka wa 2025 urangira.

Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Biribwa ku Isi, (WFP) yo muri Kamena 2025 igaragaza ko u Rwanda rwari rumaze kwakira abatahutse bagera ku 2,500 hagati ya Mata na Nyakanga uyu mwaka.

Ivuga ko iryo zamuka ry’abataha rishingiye ku mutekano muke, imvururu n’ibibazo bya politiki biri muri DRC bikomeje kwimura bamwe abandi bagahitamo gutaha.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi,(MINEMA) na WFP bavuga  ko bamaze kwitegura kubakira  babaha ubufasha bw’ibanze buzatuma basubira mu buzima busanzwe.

Iyo raporo igaragaza ko WFP yari yarateganyije kwakira abantu 3,600 muri uyu mwaka ariko uwo mubare ukaba uri hasi ugereranyije n’abazakirwa igasaba ko  yahabwa indi  nkunga ya miliyoni  zirenga  10 Frw kugira ngo bose bazitabweho uko bikwiye.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko amarembo afunguye kuri buri wese ushaka gutaha ndetse yemeza ko yiteguye kwakira guha ubuhungiro n’abandi bo mu bindi bihugu babushaka.

Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro barenga 136 000, biganjemo  abakomoka muri RDC n’u Burundi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22