U Rwanda rushobora kutitabira CECAFA U 17

U Rwanda rushobora kutitabira CECAFA U 17

Ikipe y’igihugu y’ingimbi y’abatarengeje imyaka 17 ishobora kutitabira CECAFA U 17 kubera ibizamini bisoza igihembwe cya mbere.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya Komiseri w’Amakipe y’Igihugu muri FERWAFA, Ngendahayo Vedaste yavuze ko amahirwe y’uko u Rwanda rwakwitabira iri rushanwa ari ku kigero cyo hasi

Yagize ati: ‘’Impamvu ituma kwitabira bigoranye ni uko abanyeshuri bari hafi kwitegura ibizamini bisoza igihembe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2024/2025.”

Mu minsi ishize, ikipe yari yahamagawe yakuwemo abana 43 kubera kubeshya imyaka no kugira imyirondoro idahura.

Iri rushanwa rizabera Kampala muri Uganda, Biteganyijwe ko rizatangira tariki ya 14 kugeza 28 Ukuboza 2024.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. UEFA yahaye FIFA igihe ntarengwa cyo gusobanura imiyoborere ya Infantino 20 Ukwakira 2026 Saa 12:18
  2. Sudani: Abarenga 160 bishwe n’ibitero by’indege  20 Ukwakira 2026 Saa 11:21
  3. Amajyaruguru: Abangavu basaga 6 000 batewe inda mu myaka 2 20 Ukwakira 2026 Saa 07:19
  4. Umuhanzi The Ben yateguje igitaramo cya New year Groove cya 3 19 Ukwakira 2026 Saa 16:59
  5. Ibihugu by’i Burayi byaburiye abaturage babyo bari mu Bufaransa  19 Ukwakira 2026 Saa 16:14