U Rwanda rurashimirwa guha agaciro umugore n’umwana ku murimo

Mu gihe kuri iki Cyumweru taliki ya 1 Gicurasi 2022, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, ubuyobozi bw’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR) bwifatanya n’Abanyarwanda bose muri rusange guhimira Leta y’u Rwanda ku mbaraga yashyize mu guha abagore agaciro mu murimo no kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana.
Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ahazaza h’Umurimo, Intego Dusangiye”. Sendika y’Abakozi bo mu Bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro na Kariyeri mu Rwanda (REWU) yunze mu butumwa bwa CESTRAR igaragaza ko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro umugore yahawe ijambo, n’abana bakaba bafite amategeko abarengera.
Ubuyobozi bwa REWU burashimira kandi ibimaze kugerwaho ku bufatanye bw’inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa mu kurwanya imirimo ibujijwe ikoreshwa abana.
Burashimira ubuyobozi bw’Igihugu ibimaze gukorwa mu rwego rw’ubucukuzi mu guteza imbere ubucukuzi bwa kinyamwuga no kurinda impanuka zo mu kazi zikomeretsa abakozi hakaba n’igihe umukozi abuze ubuzima bwe;
Ubwo buyobozi kandi burashimira Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bwa Mine, Petrole na Gaze (RMB), abakoresha n’abafatanyabikorwa kuba baratangiye guteza imbere ibikorwa binyuranye birimo gushyira ibigo mbonezamikurire (ECDs) mu bigo by’ubucukuzi, kugira ngo abagore bitabire umwuga w’ubucukuzi kandi n’uburenganzira bw’abana bwuharizwe.
Bitewe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko aho abakozi bahahira, sendika REWU irasaba abakoresha ko bakongera umushahara w’abakozi, hamwe n’igihembo gihabwa abacukuzi ku kilo (kg), kugira ngo babashe guhaha no kubona iby’ingenzi bakenera mu miryango yabo.
Ikomeje gukangurira abakoresha bo mu bucukuzi ko mu gihe hagitegerejwe ishyirwaho ry’umushahara muto, ibiganiro rusange hagati yabo na sendika byarushaho gushyirwa imbere mu kwishakamo igisubizo cyakemura ikibazo cy’abakozi batagira igihembo bahabwa iyo batabonye amabuye y’agaciro; bityo, amasezerano rusange inzego zombi zizumvikanaho akagena igihembo abakora mu bucukuzi bajya bahembwa, bikanagira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo byo mu miryango yabo.
Abakoresha bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri barasabwa guha abakozi babo amasezerano y’umurimo yanditse, bagateganyirizwa izabukuru n’indwara zikomoka ku kazi, bakanahemberwa kuri konti za banki aho guhemberwa mu ntoki.
Ubu burenganzira ngo bukwiye guhabwa abakozi bose bo mu bucukuzi, baba aba nyakabyizi n’abafite akazi gahoraho ari na bo bakunze kwibandwaho cyane.
Abakoresha bamwe bagaragarwaho no guhohotera abakozi babirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko na bo basabwe kubihagarika, bakajya bakurikiza ibiteganywa n’itegeko ry’umurimo, cyane cyane bagateza imbere umuco mwiza w’ibiganiro mu kigo kuko ariwo ukemura ibibazo neza.
Barasabwa kandi kugenera amahugurwa yo mu rwego rw’akazi abakozi babo, kuko byongerera umukozi ubushobozi na we akarushaho gutanga umusaruro ikigo kimwifuzaho, bityo bikagira n’uruhare rukomeye mu hazaza h’umurimo.
Ubuyobozi bw’amasendika burashimira by’umwihariko Leta y’u Rwanda ku mbaraga yashyize mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, kuri ubu imirimo itandukanye ikaba yarasubukuwe.