U Rwanda rugiye kwakira Inama Nyafurika izamurikirwamo imiti

U Rwanda rugiye kwakira Inama Nyafurika izamurikirwamo imiti

Kuva ku itariki 02-03 Ukuboza uyu mwaka, u Rwanda ruzakira inama nyafurika izamurikirwamo imiti ‘African Medical Exhibition & Conference -AMEC’. Izahuza abasaga 150 baturutse mu bihugu bisaga 25, nkuko bigaragara ku rubuga rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB).

Iyi nama izabera ahasanzwe habera inama muri Camp Kigali, KCEV. Byitezwe ko abazatanga ibiganiro basaga 40. Abazitabira inama nyafurika bazagira umwanya wo kuganirira mu matsinda agera ku 10.

Inama Nyafurika izamurikirwamo imiti izigirwamo uko ubuvuzi muri Afurika bwatezwa imbere.

Ni inama kandi igamije guhuza udushya, ubuhanga, ibitekerezo byiza ndetse n’ubufatanye ku mugabane ufite ubuzima bwiza.

RCB ibinyujije ku rubuga rwayo, itangaza ko inama izibanda cyane ku bibazo byugarije ubuzima ku mugabane w’Afurika ariko hakazanareberwa hamwe amahirwe yaboneka mu buvuzi bw’ahazaza.

Bimwe mu bizamurikwa ni ibikoresho byifashishwa mu buvuzi, serivisi ndetse n’ikoranabuhanga rikoreshwa na sosiyete zikora ibijyanye n’ubuvuzi.

Bamwe mu bazatanga ibiganiro barimo Smijo Varghes, Umuyobozi Mukuru wa Indiospital, Dawit Tewodros, Umuyobozi wa Najma Medical Center ikorera i Doha, Qatar na Jacob Smith Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Haleluja Hospital byo muri Ethiopia.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40