U Rwanda na UNHCR biyemeje  imikoranire mishya

U Rwanda na UNHCR biyemeje  imikoranire mishya

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gushyiraho inzira nshya z’imikoranire n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR). 

Byagarutsweho ku wa Mbere tariki ya 04 Ukuboza 2023, ubwo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga,Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiraga Mamadou Dian Balde, Umuyobozi wa UNHCR ushinzwe Akarere k’Iburasirazuba, Ihembe ry’Afurika  n’Akarere k’Ibiyaga Bigari.

UNHCR isanzwe ifatanya n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye byo kwita ku mibereho myiza y’impunzi ziri mu Rwanda, ndetse ishima cyane Politiki y’u Rwanda yo kwakira impunzi n’abimukira, igahamya ko itanga ibisubizo birambye.

Muri Mata 2021, Umuyobozi Mukuru wa UNHCR Filippo Grandi, ubwo yagirira uruzinduko mu Rwanda  yarabishimangiye, bu’umwihariko ashima ubunyamwuga mu kwakira impunzi n’abomukira bijyana n’umutima utabara uranga Abanyarwanda. 

Icyo gihe yashimye uko impunzi Leta yakiriye zaturutse muri Libya zibayeho, by’umwihariko agaragaza ko icyemezo Perezida Paul Kagame yafashe cyo kuzicumbikira kidasanzwe.

Imibare igaragaza ko  u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 130, ziganjemo izikomoka mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Eritrea, Ethiopia, Afghanistan na Sudani.

Ku bufatanye na UNHCR kandi, u Rwanda rwatangije gahunda zo gufasha impunzi kwibona muri gahunda z’igihugu ku buryo zabashwa no gukora imirimo itandukanye yatuma zibeshaho.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda 7 Ukwakira 2026 Saa 15:32
  2. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  3. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  4. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  5. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50