Nyagatare: U Rwanda na Uganda mu ngamba zo gukumira ibyaha byambukiranya imipaka

  • HITIMANA SERVAND
  • Kamena 19, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

U Rwanda na Uganda baganiriye ku kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi bagafatanyiriza hamwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka birimo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, abanyura ku mipaka itemewe, n’ibindi bikorwa bya magendu buca ku mipaka.

Ni ibyagarutsweho kuri uyu Kane, tariki ya 19 Kamena 2025 mu Karere ka Nyagatare, mu biganiro byahuje  Abayobozi b’ Intara zikora ku mipaka zirimo iy’Amajyaruguru n’iy’Iburasirazuba, n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’iz’abikorera b’ibihugu byombi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence yagaragaje ko ikigambiriwe ari ukunoza uwo mubano hakabaho ibikorwa bibahuza harwanywa ibyaha.

Ati: “Turafatanya kurwanya ibyaha byava mu bikorwa  byambukiranya imipaka haba ari icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, amatungo yambukiranya adafite uburenganzira, tukanoza uburyo byakorwa neza tugakoneza tugahahirana ariko biciye mu buryo bwiza.”

Si ibyo gusa kuko banunguranye ibitekerezo ku ngamba zigamije kongera urujya n’uruza rw’abantu ku mipaka y’ibihugu byombi, abaturage bakangurirwa gukoresha imipaka yemewe hanatezwa imbere ubuhahirane.

Guverineri Rubingisa yagaragaje ko nubwo ibihugu bifite imipaka ibitandukanya ariko imibanire y’abayegereye ku mpande zombi ari ntamakemwa.

Yongeyeho ko ibihugu byombi byahuye mu rwego rwo kunoza umubano usanzweho cyane ko bisanzwe ari ibivandimwe.

Yagize ati: “Ibihugu byacu bibanye neza, ni ibihugu by’inshuti, by’abavandimwe ibyo kandi tubibonera cyane ku mibanire y’abaturage bacu bahurira kuri iyo mipaka, twakwita ko ari imipaka ihari mu buryo bw’ibihugu ariko idahari mu buryo bw’imibanire.

Ni umwanya mwiza wo kuganira no kungurana ibitekerezo ku mikoranire y’inzego zacu, hagamijwe gufasha abaturage b’ibihugu byacu gukora ibikorwa byabo bibateza imbere. Aha tureba ibishobora kuba imbogamizi mu migenderanire, ubucuruzi n’ibindi.”

Ku ruhande rwa Uganda, Anthony Nyamara Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko umuhuro nk’uyu ari ingenzi ku bihugu by’abaturanyi bakaba n’abavandimwe.

Yagize ati: “Twazanye n’abahagarariye abaturage ndetse n’abikorera.Aha rero turebera hamwe uko twarushaho gukorana nk’abavandimwe. Niba ukeneye kwambuka umupaka yambuka, yaba agiye gusura abantu cyangwa ari mu bucuruzi. Iyo hanogejwe uburyo bwo korohereza abantu mu rujya n’uruza, bituma dukumira abakoresha inzira zitemewe çyane abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.”

Abaturage baturiye imipaka bakanguriwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, no gukoresha imipaka yemewe.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence
Anthony Nyamara Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Uganda
Inama yitabitiwe n’ingeri zitandukanye ku mpande zombi
  • HITIMANA SERVAND
  • Kamena 19, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE