Amasezerano yo gushyiraho Komisiyo ihuriweho hagati y’u Rwanda na Tchad yasinywe

Amasezerano yo gushyiraho Komisiyo ihuriweho hagati y’u Rwanda na Tchad yasinywe

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Tchad basinyanye amasezerano yo gushyiraho Komisiyo ihuriweho iziga ku kunoza imikoranire ifitiye inyungu ibihugu byombi. Ayo masezerano yashyiriweho umukono mu Mujyi wa N’Djamena ku wa Gatatu, tariki ya 8 Mata 2026. U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe Tchad yahagarariwe na mugenzi we Dr. Abdoulaye Sabre Fadoul.

Umubano w’u Rwanda na Tchad umaze igihe kirekire uhagaze neza. Ubwo Perezida Mahamat yajyaga ku butegetsi asimbuye se, Maréchal Idriss Déby Itno, wishwe mu 2021, yagaragaje ubushake bwo gukomeza kuwongerera imbaraga. Ibyo byashimangiwe no kohereza mu Rwanda intumwa ye yihariye ikaba n’Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Abdelkerim Déby Itno, wazaniye Perezida Kagame ubutumwa.

Muri Werurwe 2022, Perezida Mahamat na we yaje i Kigali, ashimira Perezida Kagame kuba u Rwanda rwarakomeje kuba hafi Tchad mu bihe bikomeye yanyuzemo ubwo yagabwagaho ibitero n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram na nyuma y’urupfu rwa Idris Déby.

U Rwanda na Tchad bashyizeho Komisiyo ihuriweho igamije kunoza imikoranire ifitiye inyungu ibihugu byombi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25