U Rwanda na RDC byemeje gukomeza ibiganiro bikemura ibibazo bya Politiki
Ku wa Gatandatu ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr. Biruta Vincent, yahuye na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Christophe Lutundula Apala Pen’Apala.
Abo bayobozi bombi bahuriye i Luanda muri Angola, ku buhuza bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu akaba na Perezida wa Komite y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) Tete Antonio.
Itangazo ryashyizwe ahagararagara na Guverinoma y’Angola rigaragazako abo bayobozi babanje kubona amahirwe yo kuganira na Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço, usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC.
Impande zombie zemeranyijwe gukomeza ibiganiro bya Politiki bigamije gukemura ibibazo byavutse hagati y’u Rwanda na RDC nk’umusingi wo guharanira kugarura umubano uzira amakemwa hagati y’ibyo bihugu byombi.
Ni mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya RDC yari ikomeje kugaragaza ko u Rwanda ari rwo soko y’bibazo by’umutekano muke mu urasirazuba bwa RDC, irushinjakuba ari rwo rwihishe inyuma y’ugukomera kw’inyeshyamba za M23 zikomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa RDC.
Leta y’u Rwanda ntihwema guhakana ibyo birego bidafiteishingiro, aho yemeza ko nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma u Rwanda rwivanga mu bibazo by’Abanyekongo bifuza kubona uburenganzira busesuye ku gihugu cyabo na Guverinoma ifite amahitamo yigengaho.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara riragira riti: “Ba Minisitiri biyemeje gukurikirana imbaraga zishyirwa mu kubona umusaruro ku kibuga ndetse no gutegura indi nama ibahuza uko ari batatu mu gihe kiri imbere. Iyo nama kandi yagaragaje ko hakenewe izindi nama zihuza ibikorwa mu nzego zose z’ibiganiro by’i Luanda n’ibibera i Nairobi, inanzura ko hakwiye gushakwa ababishinzwe.”
Muri iyo nama kandi hemeranyijwe ko hoherezwa itsinda ry’ingabo z’Akarere k’Ibiyaga Bigari zishinzwe kugenzura imipaka (EJVM), rikajya kugenzura uko ibintu byifashe mu Mujyi wa Goma, uhana imbibi n’Akarere ka Rubavu.
Biteganyijwe ko nyuma y’iyo nama abayobozi b’inzego z’iperereza bazakomeza ibiganiro.
Iyi nama ibaye mu gihe Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, aheruka kuvuga ko mu gukemura ibibazo by’ubushyamirane buri hagati y’u Rwanda n’igihugu cye yateganyaga uburyo bubiri ari bwo dipolomasi n’intambara.
Yavuze ko yabanje inzira ya dipolomasi ariko akaba yarasanze idatanga umusaruro, ku buryo yahise asaba urubyiruko kujya mu gisirikare ku bwinshi, hakanafungurwa ibigo bibafasha kujyamo mu ntara 26.
Leta y’u Rwanda yo yagaragaje ko nubwo Guverinoma ya RDC idahwema gushyira imbere ubushotoranyi buganisha igihugu mu ntambara, yo ikomeje guharanira ko ibibazo byavutse hagati y’ibihugu byombi byakemuka hatabayeho imirwano, hakifashishwa uburyo bwashyizweho n’Akarere mu gushakira umuti urambye ibibazo by’inyeshyamba mu burasirazuba bw’ivyo Gihugu.