U Rwanda na RDC basinyanye andi masezerano y’integuza

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), byasinyanye amasezerano agena ingingo ngari zigomba kuzasinywa na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, hagamijwe gushaka umuti urambye ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC
Ni amasezerano yasinywe n’amatsinda ya tekinike ahagarariye RDC n’u Rwanda yakurikiwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wungirije ushinzwe ibikorwa bya Politiki Allison Hooker.
Aya masezerano arategura ateganywa gusinywa na ba Minisitiri b’u Rwanda na RDC ku wa 27 Kamena 2025, akazakurikiranwa n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Marco Rubio.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi warwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Amb Mathilde Mukantabana.
Aya masezerano yubakiye ku y’ibanze yasinywe ku wa 25 Mata 2025 agena amahame agenderwaho mu rugendo rwo guharanira amahoro akaba yasinywe nyuma y’ibiganiro byamaze iminsi itatu bigaruka ku nyungu za Politiki, umutekano n’ubukungu.
Ayo masezerano mashya akubiyemo ibikwiye kwitabwaho mu kubaka ubusugire bw’ikindi gihugu no kwirinda gushoza intambara, guhagarika gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yitwaje intwaro iva mu bindi bihugu.
Mu bindi kandi bikubiyemo harimo gushyiraho Itsinda rihuriweho rishinzwe gukurikirana ibikorwa by’umutekano wambuka imipaka ishyira mu bikorwa inyandiko y’ibikorwa mu bya gisirikare bita “Concept of Operations (CONOPS) yemejwe ku wa 31 Ukwakira 2024.
Nanone kandi amasezerano yasinywe ku wa Gatatu tariki ya 18 Kamena, akubiyemo ibijyanye no koroshya urugendo rwo gucyura impunzi zahungiye mu mahanga ndetse n’abakuwe mu byabo bakiri mu gihugu, ndetse no korohereza ibikorwa by’ubutabazi n’uburyo bwo gushyira imbaraga ukwihuza kw’Akarere.
Mu rwego rwo kurushaho guhuza imbaraga USA na Qatar bashyira mu guhuza ibihugu byombi, Leta ya Qatar na yo yahagarariwe muri ibyo biganiro mu gushimangira ubwuzuzanye hagati ya gahunda z’ubuhuza byatangiye bushingiye ku biganiro no kwimakaza amahoro mu Karere.
U Rwanda na RDC byashimiye umusanzu utagira uko usa w’ubuhuza bwa USA na Qatar nk’abafatanyabikorwa mu gushaka igisubizo gishingiye ku kubungabunga.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zavuze ko ziteguye kwakira Inama izahuza Abakuru b’Ibihugu ba RDC n’u Rwanda i Washington mu kurushaho kwimakaza amahoro, umutekano n’iterambere ry’ubukungu mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma ya USA, riragira riti: “Dutewe ishema no kuyobora ibiganiro by’amahoro by’iminsi itatu, byasojwe no gusinya amasezerano y’amahoro n’amatsinda yaturutse mu Rwanda na RDC. Mu cyumweru gitaha twiteguye kwakira ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bazasinya amasezerano ku wa 27 Kamena.”

