U Rwanda na Indonesia baganiriye uko bahangana na kanseri

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 20, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Yvan Butera, uri muri Indonesia, yabonanye na Minisitiri w’Ubuzima muri iki gihugu, Budi Gunadi Sadikin.

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko abayobozi bombi baganiriye ku mikoranire y’ibihugu byombi mu guhangana na kanseri, guhanga ibishya no gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi.

Ibiganiro by’abayobozi bombi byabaye nyuma y’aho ku wa Kane tariki 19 Kamena 2025, Umunyamabanga wa Leta Butera Yvan yifatanyije n’abandi bayobozi bo ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo gukomeza ubufatanye no kwihutisha uburyo bwo kurwanya, gusuzuma no kuvura kanseri y’inkondo y’umura.

Mu ijambo Dr Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, yagejeje ku bitabiriye inama mpuzamahanga ‘Global Cervical Cancer Elimination Forum’ yabereye muri Indonesia, yavuze ko u Rwanda rukomeje gahunda yo kwihutisha kurwanya, gusuzuma no kuvura kanseri, hagamijwe gusoza burundu iyi ndwara mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2027.

Kanseri y’Inkondo y’Umura ni yo ya kabiri muri Kanseri zifata zikanahitana umubare w’abantu benshi mu Rwanda, kuko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, igaragaza ko buri mwaka abandura iyo kanseri ari 866, mu gihe ihitana abagera 609.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko abibasiwe cyane n’iyo ndwara mu Rwanda, bari hagati y’imyaka 30-45.

Gahunda y’Igihugu yo kurandura Kanseri y’Inkondo y’umura (2024-2027), igaragaza imirongo migari izafasha u Rwanda kugera ku ntego ya 90-70-90 mbere y’umwaka wa 2030 washyizweho na WHO.

Zimwe mu ntego z’ingenzi zirimo, Gukingira 90% by’abangavu virusi ya HPV itera kanseri y’inkondo y’umura, Gusuzuma 70% by’abagore bari hagati y’imyaka 30-49 hakoreshejwe uburyo bwizewe bwa HPV DNA no guharanira ko 90% by’abagore basanzwemo kanseri babonera ku gihe ubuvuzi bukwiye.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 20, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE