U Rwanda dufite icyo dushaka kuba cyo- Perezida Kagame

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 23, 2024
  • Hashize ukwezi 1
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yongeye kwibutsa Abanyarwanda basangiye icyerekezo kimwe cyo guharanira kuba abo bashaka kuba bo nta wundi ubibagize, kuko ibitanzwe n’abandi bitaramba.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kubaho Abanyarwanda biberaho uko biboneye kuko bafite ibibazo by’umwihariko birimo kuba batuye mu gahugu gato, n’ubukungu buke.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 19.

Yavuze ko kuba muri iyo mibereho bitavuze ko Abanyarwanda ari bato keretse ari bo bashatse kubyigira, ati: “Wigize umuntu uzajya uhora asabiriza uzajya usabiriza, niwigira ikigoryi uzaba ikigoryi. Ariko njye ibyo mvuga n’abo mbwira, nari nzi ko u Rwanda dufite icyo dushaka kuba cyo kandi gishoboka, nk’uko no mu myaka 30 ishize byagaragaye ko abantu bashobora kuva ikuzimu nk’uko twavuye ikuzimu tukongera tukaba abantu.”

Perezida Kagame yahamije ko kuva ikuzimu ukaba umuntu bidapfa kwizana kandi ko ntawe ushobora kubiha undi, ati: “Biva mu byo ukora, mu byo ushaka, uko wumva, uko witwara. Rero iyi nama y’Umushyikirano ibaye iya kenshi tumaze kugira, twumva ari ukwisuzuma, turebe dushakishe ibiri mu bushobozi bwacu twakora kugira ngo dukomeze tuve ikuzimu tujye ibuntu twihaye twigejejeho.”

Yasabye Abanyarwanda kwirinda ubutesi,  ahubwo bagahitamo guharanira kuba ibyo abo bari bo kuko biri no muri kamere yabo.

Yababwiye ko aho abandi bakora amasaha abiri bakajya kwiryamira, bo bakwiye gukora amasaha 10, aho abandi bagenda umunsi wose Abanyarwanda bakahagenda amasaha make.

Yakomeje agira ati: “Ibi mvuga ni ko u Rwanda ruteye, si jye warugize uko ruteye ariko turarufite uko ruteye, tugomba kurutwara nk’uko ruteye ibyo rudusaba ni byo dukwiye kuba turuha.”

Yavuze ko bahuriye mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ifite site zitandukanye mu Rwanda no hanze yarwo kugira ngo Abanyarwanda basase inzobe babwizanye ukuri, basuzuma icyerekezo cy’aho bava n’aho bajya.

 By’umwihariko yasabye abakozi bakorera Abanyarwanda kwirinda guhora basubira mu makosa  kuko biba bigaragaza ko birengagiza imiterere y’u Rwanda n’ubushake bw’Abanyarwanda bwo guharanira kuba abo bifuza kuba bo.

Yikomye abayobozi banga gufata inshingano ahubwo buri gihe bagahora bagereka amakosa yabo ku bandi, abibutsa ko ikiremwamuntu gikosa ahubwo guhora usubira mu ikosa rimwe ari cyo kibazo gikomeye.

Yavuze ko akenshi iyo abayobozi basubira mu ikosa rimwe, akenshi biba bisobanuye ko umuyobozi yirengagije inyungu rusange akita ku nyungu ze ku giti cye, zirimo ruswa n’ibindi.

Ati: “Ibyo na byo bikwiye kugira aho bigarukira, na byo ntibyahoraho ngo abantu bahore mu gusobanura ibyo abantu batujuje kubera ko batekereje inyungu zabo kuruta inyungu z’Igihugu.

Yasabye kandi abayobozi gukorana  kuko byagorana ko Igihugu gitera imbere abantu badakorana, batuzuzanya kandi ngo bakore neza buzuza inshingano basabwa kuzuza.  

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 23, 2024
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE