U Bwongereza bwiteguye kohereza mu Rwanda abimukira 33,000

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 2, 2024
  • Hashize amezi 5
Image

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu y’u Bwongereza (UK) yatangaje ko Guverinoma yiteguye kohereza by’agateganyo mu Rwanda abimukira barenga 33,000 nk’uko byagaragaye mu mibare yatangajwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2024.

Imibare yatangajwe kuri uyu wa Kabiri igaragaza ko hamaze kuboneka abimukira 33,085 by’abimukira binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bamaze gusaba ubwimukira binyuze mu nzira zemewe guhera muri Nyakanga ubwo Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryasohokaga.

Iryo teka riha abagize Guverinoma uburenganzira bwo gufata abimukira bose banyuze mu nzira zitemewe bakoherezwa by’agateganyo mu gihugu gitekanye, ari cyo u Rwanda.

Bivuze ko ubusabe bwabo buzaba buhagaritswe by’agateganyo maze bakabanza koherezwa mu Rwanda kugira ngo bubanze busuzumanwe ubwitonzi mbere yo kwemererwa kubona ubuhungiro mu Bwongereza,

Iyo mibare itangajwe mu gihe Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak, ateganya kohereza abimukira ba mbere hagati y’impera za Werurwe na Gicurasi 2024.

Mu Iteka rya Minisitiri w’Intebe, biteganywa ko ubusabe bwamaze gutangwa n’abavuzwe muri iyo mibare buzatangazwa ko butemewe maze ababusabye bakabanza koherezwa mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza afite icyizere ko mu gihe cy’Urugaryi (spring) muri uyu mwaka, indege itwaye abimukira ba mbere izerekeza i Kigali.

Gusa kugeza ubu bivugwa ko mu Ishyaka rya akomeje guhangana n’abatavuga rumwe n’itegeko aherutse gushyikiriza abagize Inteko Ishinga Amategeko, bavuga ko ribuza abimukira uburenganzira bwo kuba bavuguruza icyemezo cyo koherezwa mu kindi gihugu.

Imwe mu nyubako ziteguye kwakira abimukira bazoherezwa n’u Bwongereza by’agateganyo

Gusa bivugwa ko mu gihe indege ya mbere izaba ihagurutse izanye abo bimukira, ishobora kuzabanza kuzana bake bashoboka muri uwo mubare nk’uko byemejwe n’umunyamategeko wa Guverinoma y’u Bwongereza, James Eadie.

James Eadie, avuga ku masezerano y’imyaka itanu u Rwanda rufitanye n’u Bwongereza arebana n’iterambere no kwita ku bimukira, yagize ati: “Impande zombi zemeranywa ko hakenewe kongerera ubushobozi abo bimukira.

U Bwongereza bwatanze inkunga kuri iyo ngingo, abayobozi b’u Rwanda na bo bafata ingamba zihamye mu bijyanye no gutegura aho abantu bazacumbika n’uko bazahugurwa, kandi ku  ikubitiro imibare izaba ari mike.”

Kugeza ubu Guverinoma y’u Bwongereza yamaze kwiyemeza gutanga miliyoni zisaga 290 z’Amapawundi, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 462, azifashishwa mu kwita ku bimukira boherezwa mu Rwanda mu by’agateganyo.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yiteguye kwakira abo bimukira no kubafasha kubaka ubuzima bubahesha icyubahiro. Hari inzu zimaze igihe kinini zitegereje abo bashyitsi bemerewe no guhitamo kwibera Abanyarwanda cyangwa bagasubira mu bihugu byabo, igihe bazaba batemerewe ubuhungiro mu Bwongereza.

Imibare mishya yatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ikurikiye itangazo ry’Ishami rishinzwe abimukira ryemeje ko ryabashije gushyira ku murongo ubusabe bw’abimukira bashaka ubuhungiro mu Bwongereza.

Mu kwezi k’Ukuboza 2022, ni bwo Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak yari yijeje kurandura umurage w’amadosiye y’abasaba ubuhungiro yadindiye  bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2023.

Uwo murage w’amadosiye uvugwa ni ay’abantu bari bakigaragara muri sisitemu yakira ubusabe bw’abimukira ku ya 28 Kamena 2022, ubwo itegeko rigenga gusaba ubwimukira ryatangiraga gushyirwa mu ngiro.

Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko ukwiyemeza kwa Sunak mu gushyira ku murongo dosiye z’ubusabe bw’abimukira kwagezweho kuko hamaze kugenzurwa ubusabe 112,000 muri uyu mwaka wonyine.

Gusa bivugwa ko hari izindi 4,537 bivugwa ko zitarasuzumwa nk’uko bigaragazwa n’imibare itangazwa na Guverinoma y’u Bwongereza.  

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 2, 2024
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE