U Bwongereza bwashimye umusaruro w’imishinga butera inkunga mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, uherutse kugirira uruzinduko mu Ntara y’Iburengerazuba, yashimye imishinga itandukanye yasuye irimo n’imibereho myiza u Bwongereza buteramo inkunga.
U Bwongereza butera inkunga imishinga inyuranye mu Rwanda bubinyujije mu kigo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID). Inzego gitera inkunga harimo uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza y’abaturage, ubucuruzi n’ishoramari.
Amashusho yanyujijwe ku rubuga rwa X rwa Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, Amb Alison yanavuze ko yamaze iminsi ibiri mu Ntara y’Iburengerazuba irangwa n’ubwiza nyaburanga.
Akomeza avuga ko basuye ibigo by’amashuri mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, biterwa inkunga na Porogaramu y’Uburezi y’u Bwongereza.
Akomeza avuga ati: “Nahuye n’abana nanagira umwanya wo kubigisha isomo rito. Nasuye inkambi ya Kijote icumbikiye impunzi zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niyumvira ubuhamya kugiti cyabo, nanasangira na bo impungure zitangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa ku Isi (WFP).”
Amb Alison avuga ko yahuye n’abagenerwabikorwa bari muri gahunda ya VUP u Bwongereza bwishimira gutera inkunga.
Yanahuye kandi n’abanyeshuri biga amasomo y’ubumenyi ngiro nko gutunganya imisatsi ndetse umwe muri bo yantunganyirije umusatsi wanjye.
Ati: “Niboneye aho VUP ifasha Abanyarwanda guhangana n’ihindagurika ry’ikirere. Rwari uruzinduko rushimishije gusura igice cy’igihugu gifite igice cy’icyaro cyiza mu Rwanda.”
Alison Thorpe amaze amezi 10 ahagarariye u Bwongereza mu Rwanda kuko yatangiye imirimo ye mu kwezi kwa 8 umwaka ushize wa 2025.
Umutoni says:
Kamena 18, 2025 at 10:05 pmNifuza kubaha amakuru kubijyanye n imibereho y abanyarwanda bafite uburwayi bwo mu mutwe mugihugu cy ububiligi.
Murakoze kutumenyesha amakuru meza kugihugu cyatubyaye.
Muragahorana Imana y I Rwanda n ababyeyi bacu aribo President wacu n umufasha we
Ndabakunda