U Bushinwa: Umuhengeri wishe ba mukerarugendo 10

U Bushinwa: Umuhengeri wishe ba mukerarugendo 10

Umuhengeri wibasiye umugezi wa Wu hafi y’Umujyi wa Qianxi   mu Majyepfo y’u Burengerazuba bw’u Bushinwa wahitanye abantu 10 abandi 70 barakomereka.

Kuri uyu wa Mbere, ibitangazamakuru bya Leta y’u Bushinwa byatangaje ko ba mukerarugendo barenga 80 barohamye ejo ku Cyumweru mu masaha y’umugoroba, bari mu bwato bune ariko 10 muri bo bahasiga ubuzima abandi baburirwa irengero.

Batangaje ko ubwo bwato bwari bwakurikije amategeko abugenga butwara umubare ukwiye ariko nyuma yo guhinduka kw’ikirere buza gukora impanuka.

Abayirokotse bavuga ko imvura yiganjemo imiyaga yaguye bitunguranye bituma ibikorwa by’ubutabazi bigorana.

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yasabye ko hakomeza gushakishwa ababuze, anasaba ko ingamba zo kurindira umutekano ba mukerarugendo zakazwa.

Abakerarugendo bagirwa inama yo gukurikiza amabwiriza agenga ingendo harimo; kwirinda kugenda mu bihe by’imvura no gukoresha ubwato bwujuje ibyangombwa kandi bakirinda umubyigano.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14