U Bushinwa: Inkongi yibasiye amacumbi y’abageze mu zabukuru ihitana 20

U Bushinwa: Inkongi yibasiye amacumbi y’abageze mu zabukuru ihitana 20

Ikigo cyita ku bageze mu zabukuru kiri mu Majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Bushinwa kibasiwe n’inkongi y’umuriro yasize ihitanye abantu 20.

Ibitangazamakuru bya Leta byatangaje ko icyo kigo giherereye mu mujyi wa Chengde, mu Ntara ya Hebei, aho hibasiwe n’iyo nkongi mu ijoro ryahise ryo ku wa 08 Mata.

Amakuru avuga ko abantu 19 ari bo batabawe bahita bihutanwa mu bitaro kugira ngo bitabweho.

Icyateye iyo nkongi ntikiramenyekana ariko inzego z’iperereza zatangiye akazi kazo mu gihe nyiri icyo kigo yafunzwe nubwo ayandi makuru ataramenyekana.

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko batewe akababaro n’iyo nkongi, basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ndetse n’abari mu bitaro babifuriza gukira vuba.

Ibigo byita ku bageze mu zabukuru bikomeje kwiyongera mu Bushinwa kuko byikubye kabiri hagati ya 2019 na 2024, nkuko inzego z’ubuyobozi zabitangaje.

Nubwo icyo gihugu cyahagurukiye gukemura ibibazo by’abantu bashaje ariko mu 2023 nabwo abantu 29 bari bageze mu zabukuru barapfuye abandi barakomereka nyuma y’uko ibitaro byigenga biri i Beijing byibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14