U Bushinwa bwijeje ubufasha ku kibazo cy’umutekano muke muri DRC

U Bushinwa bwijeje ubufasha ku kibazo cy’umutekano muke muri DRC

Leta y’u Bushinwa yatangaje ko yiteguye gutanga ubufasha mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kuba ingutu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ibyatangajwe n’Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu Kabiri, tariki ya 05 Werurwe.

Ni ikiganiro kandi cyagarutse ku bibazo by’umutekano muke ku Isi, ndetse n’ishusho ngari ya Politiki y’u Bushinwa n’uko urwego rw’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’iki gihugu ruhagaze.

Ambasaderi Wang Xuekun agaruka ku bibazo by’umutekano muke byugarije Isi by’umwihariko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko iki kibazo cy’umutekano muke muri DRC kimaze imyaka isaga 30.

Yagaragaje ko Leta y’u Bushinwa yiteguye gutanga umusanzu wose nkenerwa mu gukemura burundu iki kibazo by’umwihariko hagendewe ku masezerano yashyizweho umukono i Nairobi na Luanda.

Ni kenshi hagiye haterana inama zigamije guhosha amakimbirane agaragara mu Burasirazuba bwa Congo ariko Guverinoma y’iki gihugu igaterera agati mu ryinyo ku myanzuro iba yafatiwemo.

Mu nama yo ku wa 16 Gashyantare 2024, yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu batandukanye barimo na Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko intandaro y’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC, harimo imiyoborere mibi, ivangura rishingiye ku moko n’ibikorwa by’ihohotera.

Ni inama yateraniye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika iyobowe na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola, usanzwe ari n’umuhuza mu bibazo by’umutekano muri DRC.

Yitabiriwe kandi na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa DRC, Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo na William Ruto wa Kenya.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14