U Burusiya n’u Bushinwa mu bamaganye Amerika yashimuse Perezida Maduro

U Burusiya n’u Bushinwa mu bamaganye Amerika yashimuse Perezida Maduro

Ibihugu bitandukanye birimo u Burusiya, u Bushinwa, Malasyia na Espagne byanenze, bikomeye ibyakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byo gushimuta Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro n’umugore, we bivuga ko ibyo ari uguhonyora amategeko mpuzamahanga.

Mu ibaruwa Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez, yandikiye abanyamuryango b’ishyaka ry’Aba-Socialiste yavuze ko ibyabereye muri Venezuela ari igikorwa bamagana bavuye inyuma kandi batazemera ko Amerika yivanga mu bibazo bya Venezuela.

Abasesenguzi ba Leta y’u Burusiya n’abashinzwe dipolomasi y’u Bushinwa, bamaganye ibyo bikorwa bavuga ko bazafatanya kubigeza Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe umutekano nubwo nta bihano by’ubukungu cyangwa ingufu za gisirikare bavuze ko zizakoreshwa.

Mu butumwa Minisitiri w’Intebe wa Malaysia, Anwar Ibrahim yanyujije ku rubuga rwa X, na we yamaganye icyo gikorwa avuga ko ari ugukoresha ingufu zidasanzwe binyuranyije n’amategeko, asaba ko Maduro n’umugore we barekurwa.

Uwari Visi Perezida wa Venezuela, Delcy Rodríguez, ni we warahiriye kuba  Perezida w’Inzibacyuho w’icyo gihugu aho yagiye kuri uwo mwanya yemejwe  n’Urukiko rw’Ikirenga.

Amerika yavuze ko ibigiye gukorwa ku miyoborere ya Venezuela bizajya bishingira ku byemezo byayo.

Yavuze kandi ko bagifite ingabo muri icyo gihugu kandi zishobora kugaba ibitero mu gihe icyo ari cyo cyose Amerika itaba iri kubona ibyo ishaka.

Nubwo Delcy Rodríguez yarahiriye kuyobora Venezuela, yemeza ko Maduro akiri Umukuru w’icyo gihugu kandi ko atazigera apfukamira Amerika.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42