U Burusiya: Ikiraro cyagwiriye gari ya moshi hapfa barindwi

U Burusiya: Ikiraro cyagwiriye gari ya moshi hapfa barindwi

Abantu barindwi ni bo bamaze kubarwa ko bapfuye abandi 69 barakomereka, nyuma y’impanuka y’ikiraro cyagwiriye gari ya moshi mu Karere k’u Burusiya ka Bryansk gahana imbibi na Ukraine.

Inzego z’iperereza zatangaje ko iyo gari ya moshi yakoze impanuka mu ijoro ryo ku wa 31 Gicurasi rishyira kiri uyu wa 01 Kamena, ubwo yari itwaye abagenzi 388  berekezaga i Moscow.

Ikinyamakuru The Chronicle cyatangaje iyo mpanuka yabaye hashize amasaha ane ikindi kiraro cyo mu karere ka Kursk gituritse. 

Ibyavuye mu iperereza ry’ibanze byagaragaje ko ibyo biraro byombi byaturikijwe ku bushake.

Guverineri wa Bryansk, Alexander Bogomaz, yemereye  televiziyo y’u Burusiya ko iyo gari ya moshi yavaga  i Klimovo yerekeza i Moscow yari irimo abagenzi 388.

Nubwo u Burusiya buvuga ko byakozwe ku bushake ariko ntacyo Ukraine cyangwa indi mitwe iratangaza ku kuri izo mpanuka zombi cyangwa ngo ibyigambe.

Ku ruhande rw’abanyepolitiki b’u Burusiya bahurije ku gushinja Ukraine, bavuga ko ari ibikorwa by’ubusahuzi bigamije gusenya ibiganiro by’amahoro byasabwe na  Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22