U Burusiya: 600 bafungiwe kwitabira ikiriyo cy’uwari umuyobozi w’abarwanya Leta 

U Burusiya: 600 bafungiwe kwitabira ikiriyo cy’uwari umuyobozi w’abarwanya Leta 

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu watangaje  ko abarenga 600 bafashwe barafungwa mu Burusiya ubwo bari mu kiriyo Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Alexei Navalny, wapfuye ku wa Gatanu w’iki cyumweru. 

Urupfu rutunguranye rwa Navalny w’imyaka 47, wari umwanzi ukomeye wa Perezida Putin, rwababaje Abarusiya benshi bari barizeye ko ari we muyobozi w’ahazaza.

Uyu mugabo wafunzwe kenshi ndetse akaba aheruka gukira uburozi yahawe bwari bugiye kumuhitana yapfuye habura iminsi mike ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu aho Putin yiyamamarije kuyobora iki gihugu muri manda ya 5. 

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (OVD-Info) wavuze ko mu mijyi irenga icumi, abapolisi bafunze abantu 401 mu ijoro ryo ku wa Gatandatu.

Ukomeza utangaza  ko abarenga 200 batawe muri yombi i St. Petersburg, umujyi wa kabiri mu Burusiya. 

Kuri iki Cyumweru France 24 yatangaje ko, ababarirwa mu magana baturutse mu mijyi itandukanye y’u Burusiya berekeza ahashyinguye inzirakarengane za politiki  bakoresheje indabyo n’amabuji, mu rwego  rwo guha icyubahiro  uyu munyapolitiki.

Ku wa Gatandatu itsinda rishyigikiye Navalny riyobowe n’umuvugizi we, Kira Yarmysh, ryavuze ko yishwe kuko abayobozi bahagaritse nkana irekurwa ry’umurambo kugira ngo bawukorere isuzuma hamenyekane icyamwishe.

Navalny yagiye ashinjwa ibyaha mu bihe bitandukanye maze  muri Mutarama 2021, akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri n’igice. 

Muri Kanama 2023, Navalny yashinjwe ibindi byaha birimo kuba intagondwa yongererwa indi myaka 19 y’igifungo.

Perezida Vladimir Putin arateganya kuyobora indi manda y’imyaka itandatu mu matora ateganyijwe ku wa 15-17 Werurwe 2024.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 20:21
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14