U Buhinde: Inkangu yagwiriye imodoka yica  abantu 15 

U Buhinde: Inkangu yagwiriye imodoka yica  abantu 15 

Inkangu yatewe n’imvura idasanzwe  yaguye mu Majyaruguru ya Leta ya Himachal Pradesh mu Buhinde, yahitanye abantu 15 bari mu modoka, abarenga batatu barakomereka mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje.

Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko iyo nkangu yaridutse ubwo iyo modoka yari itwaye abagenzi bari hagati ya 20 na 25, yari igeze  mu mihanda iri hafi y’imisozi y’akarere ka Bilaspur.

Polisi y’u Buhinde yatangaje ko abana batatu bakomerekeye muri iyo mpanuka bahise bajyanwa ku bitaro mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje hashakishwa ababuriwe irengero, abagihumeka cyangwa indi mirambo y’abapfuye.

Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru ako gace katangiye kugwamo imvura yatumye bimwe mu bikorwa remezo byangirika ndetse n’imisozi itangira kunyenya amazi.

Perezida w’u Buhinde Droupadi Murmu, na Minisitiri w’Intebe Narendra Modi, bagaragaje akababaro batewe n’iyo nkangu yahitanye ubuzima bw’abantu bihanganisha imiryango y’ababuze ababo.

Imvura nyinshi muri uyu mwaka yateje amapfa, inkangu, kwangirika kw’ibikorwa remezo no guhitana ubuzima bw’abantu mu Majyepfo ya  Aziya, aho ibihugu birimo u Buhinde, Pakistan, Bangladesh, Bhutan, Sri Lanka, Afghanistan, Maldives na Nepal byose byagizweho ingaruka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42