U Buhinde bwirukanye umudipolomate wa Canada

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 19, 2023
  • Hashize amezi 8
Image

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde yavuze ko umudipolomate wa Canada yategetswe kuva mu Buhinde mu minsi itarenze 5 uhereye kuri uyu wa Kabiri. Ni nyuma y’amasaha make Canada na yo yirukanye umudipolomate w’u Buhinde.

Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau ku itariki ya 18 yatangarije mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, amagambo ashinja u Buhinde ubwicanyi bwakorewe umuyobozi w’umuryango Sikh, witwa Singh Nijjar.

Justin Trudeau yavuze ko abatumwe n’u Buhinde bamwiciye mu Ntara ya British Columbia muri Kamena uyu mwaka, ikirego u Buhinde bwavuze ko “kidafite ishingiro.”

Kuri uyu wa Kabiri, u Buhinde bwatangaje ko iki cyemezo kigaragaza “impungenge zigenda ziyongera ku kwivanga kw’abadipolomate ba Canada mu bibazo byabo by’imbere mu gihugu, n’uruhare rwabo mu bikorwa byo kurwanya u Buhinde”.

Ibi byatumye hatutumba umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, kuko ibiganiro n’ibikorwa by’ubucuruzi byari biteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka byahagaritswe.

Aljazeera yanditse ko imyigaragambyo y’imiryango yigenga ishyigikiye Sikh muri Canada yarakaje Guverinoma na Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi.

Bivugwa ko mbere yuko Nijjar yicwa yateguraga Referendumu itemewe mu Buhinde igamije ubwigenge bw’aba Sikh.

Umwaka ushize, Abategetsi b’Abahinde batangaje igihembo cy’amafaranga ku makuru yatumye Nijjar atabwa muri yombi, aho bamushinjaga uruhare mu gitero cyagabwe ku mupadiri w’Abahindu mu Buhinde.

Umuryango w’ubwigenge bwa Sikh, bakunze kwita umutwe wa Khalistan, urabujijwe mu Buhinde, ariko uyu mutwe uracyafite inkunga mu Majyaruguru y’icyo gihugu, ndetse no mu bihugu nka Canada n’u Bwongereza, bituwe na diaspora nini ya Sikh.

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 19, 2023
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE