U Buhinde: Abarwanyi berenga 30 ba Maoist barashwe mu kico

U Buhinde: Abarwanyi berenga 30 ba Maoist barashwe mu kico

Igisirikare cy’u Buhinde cyatangaje ko cyishe abarwanyi 31  bo mu mutwe w’Aba Maoist ubwo bari mu mashyamba y’Intara ya    Chhattisgarh.

Kuri iki Cyumweru, Polisi y’icyo gihugu yatangaje ko abakomando babari b’u Buhinde na bo baguye muri iyo mirwano ndetse abandi babiri barakomereka.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko intara ya  Chhattisgarh ari agace kabaye isibaniro ry’aba Maoist bavuga ko barwanira uburenganzira bw’abakene.

Umuyobozi wa Polisi, Sundarraj Pattilingam, yavuze ko nubwo abarwanyi 31 ari bo babarurwa ko bapfuye ariko umubare ushobora kwiyongera ndetse  imirwano y’iki cyumweru ikaba ari yo ikaze ibaye kuva Guverinoma yashyiraho ingamba zikomeye zo gukumira urugomo rw’uwo mutwe wo mu myaka ya 1960.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Amit Shah, yavuze ko Guverinoma ifite icyizere cyo gutsinsura uwo mutwe bitarenze mu mwaka wa 2026 kandi bizaba ari insinzi ikomeye.

Aba Maoists bavuga ko barwanira guteza imbere imiyoborere himakazwa uburenganzira bungana hagati y’amoko n’bakene bo  mu bice by’ibyaro.

Batangiye ibikorwa byabo mu mpera 1960, mu Ntara y’Uburengerazuba bwa Bengal baza gukwirakwira mu bice byose by’igihugu  aho  bari aharenga  kimwe cya gatatu cy’Uturere 600 two mu Buhinde.

Ibikorwa by’igisirikare byo kuwanya aba barwanyi byagiye bikaza umurego mu myaka yashize bituma abarwanyi bacika intege ndetse barekura uduce twinshi two mu misozi bari barigaruriye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14