U Bufaransa: Michel Barnier yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya

U Bufaransa: Michel Barnier yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya

Kuri uyu wa kane Perezida Emmanuel Macron yagize Michel Barnier Minisitiri w’Intebe mushya nyuma y’uko Gabriel Attal asezeye kuri uyu mwanya muri Nyakanga uyu mwaka.

Ikinyamakuru France 24 cyatangaje ko Michel Barnier, w’imyaka 73, asanzwe ari umunyapolitiki ukomeye muri iki gihugu yanabaye mu mashyaka ya politiki atandukanye arimo UDR, (Union pour la Démocratie et la République) URR n’ayandi.

Yagiye akora mu myanya itandukanye ya Guverinoma mu myaka kuko mu 1993 kugeza 1995 yabaye Minisitiri ushinzwe ’ibidukikije,kuva 2004 kugeza 2005 aba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, 2007 kugeza 2009 aza kugirwa Minisitiri w’ubuhinzi n’uburobyi ndetse yanayoboye itsinda ry’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) ryari rishinzwe kuganira no gushaka igisubizo gihuriweho muri gahunda y’u Bwongereza yo kwivana mu muryango wa EU yiswe ‘Brexit’.

Barnier yabaye komiseri muri Komisiyo ebyiri zitandukanye z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi aba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango.

Mu 2021, Barnier yatangaje ko ashaka guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2022 ariko abagize ishyaka rye ry’Abarepulike ntibamutora ku bwiganze bw’amajwi amwemerera kwiyamamaza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14