U Budage: Abantu 3 bicishishwe icyuma 5 bakomereka bikabije

U Budage: Abantu 3 bicishishwe icyuma 5 bakomereka bikabije

Ku wa Gatanu Kanama 23 i Solingen mu burengerazuba bw’u Budage, abantu batatu bapfuye abandi batanu barakomereka bikabije. Polisi ivuga ko ukekwaho kuba yakoze ubwo bwicanyi yahunze. Minisitiri w’imbere mu gihugu yavuze ko “yababajwe” n’iki “gitero cy’ubugome”.

Nk’uko ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa Bild kibitangaza ngo mu Budage, ku wa Gatanu Kanama, umugabo umwe yateye icyuma abagenzi anabacumita icyuma mu birori byari byabereye i Solingen. Raporo iheruka ivuga ko iki gitero cyabaye ahagana mu ma saa tatu na 45 z’ijoro, cyahitanye nibura batatu abandi batanu barakomereka bikabije.

Icyo kinyamakuru cyo kivuga ko abatangabuhamya bavuze ko uwagabye igitero yahunze. Abapolisi b’Abadage bifashishije imbuga nkoranyambaga hashyirwaho amafoto n’amashusho bishobora gufasha kuza kubona ukekwaho gukora ubwo bwicanyi.

Igikorwa cyo gutabara cy’abapolisi cyakomeje gukorwa nijoro, amashusho ya televiziyo yagaragazaga imodoka nyinshi zubahiriza amategeko ndetse n’ako gace kagoswe n’abapolisi bambaye ibibakingira Ni agace gaherereye hagati muri uyu mujyi utuwe n’abaturage barenga 150 000, uherereye mu kibaya cya Ruhr, utari kure ya Düsseldorf no mu majyaruguru ya Cologne.

Umuvugizi wa polisi ya Düsseldorf yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), yagize ati:  “Igikorwa gikomeye kirimo gukorwa kugira ngo hafatwe u kekwaho icyaha. Abapolisi benshi bari bahari nijoro kuva ku wa Gatanu kugezauyu munsi ku wa Gatandatu bafashijwe n’ingabo zihariye ndetse na kajugujugu.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14