Tyson Fury yasubije abifuza ko ahagarika gukina iteramakofe

Tyson Fury yasubije abifuza ko ahagarika gukina iteramakofe

Tyson Fury umaze kuba igihangange mu mukino w’iteramakofe, yasubije abamaze iminsi bamusaba guhagarika gukina kubera ko ananiwe, ababwira ko ahubwo agiye kurwana nk’aho ari bwo agitangira.

Ibi yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gashyantare 2024, yifashishije amashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Mu cyumweru gishize ni bwo Umurwano ukomeye wagombaga guhuza Fury na Oleksandr Usyk wasubitswe kubera ko uyu Mwongereza yagize ikibazo cyo gukomereka hafi y’ijisho ari mu myitozo yo kuwitegura.

Mu butumwa bwo kumwihanganisha benshi barimo n’uwo bagombaga gukina, bakomeje kwitsa ku kuba ari umunaniro ndetse no gukura kwe, ko igihe kigeze ngo ahagarike gukina.

Oleksandr Usyk yagize ati “Ndakwifuriza gukira vuba. Icyo ni ikimenyetso Imana yaguhaye cy’uko ugomba gutangira gutekereza guhagarika gukina.”

Mu kumusubiriza hamwe n’abandi batekereza batyo, yavuze ko hari imirwano ikomeye ari kureba imbere ye ndetse n’imyaka afite ikiri mike ku buryo adateganya guhagarika gukina.

Ati: “Maze igihe numva ibintu byinshi ngo ngiye guhagarika gukina. Ntabwo ndabihagarika, mfitanye imirwano ibiri na Usyk, Nibura indi nshuro imwe nzarwana na Anthony Joshua, yabyifuza bikaba kabiri, hazakurikiraho Francis Ngannou.”

“Izo zizaba ari nk’intangiriro ku hazaza hanjye. Hari imirwano nibura nk’itanu nzabaha igahaza ukwifuza kwanyu. Ntaho ngiye, mfite imyaka 35. Muri make ndi mu bihe byanjye.”

Uyu mugabo yagombaga kuzarwana na Usyk w’imyaka 37, tariki ya 17 Gashyantare, ariko wimuriwe ku wa 18 Gicurasi 2024 i Riyadh muri Arabia Saudite.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  2. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  3. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  4. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49
  5. Abadepite ba EALA basabwe kutaba ba nyamwigendaho  8 Ukwakira 2026 Saa 17:39