Twizeyeyezu wari umuyobozi wa AS Kigali y’Abagore yegujwe

Twizeyeyezu wari umuyobozi wa AS Kigali y’Abagore yegujwe

Umuyobozi wa AS Kigali WFC, Twizeyeyezu Marie Josée, yegujwe n’Inteko Rusange ihita imusimbuza Shiraniro Ngenzi Jean Paul wari Visi Perezida.

Iyi nama yateranye ku Cyumweru, tariki 2 Kamena 2024 yasize Shiraniro Ngenzi Jean Paul wari Visi Perezida agizwe umuyobozi mushya w’iyi kipe y’Umujyi.

Mu mpera z’umwaka ushize, ubwo iyi kipe yari ikubutse mu marushanwa Nyafurika yabereye muri Tanzania, Shiraniro wari Visi Perezida yatangiye gufata ibyemezo Perezida Twizeyeyezu atabizi ibyateje umwuka mubi.

Bimwe mu byo yafashe birimo kwirukana abatoza Sogonya Hamiss Cyishi wari umutoza mukuru na Safari Mustafa Jean Marie Vianney wari umutoza w’abanyezamu.

Twizeyeyezu Marie Josée yari amaze imyaka ibiri ku buyobozi bwa AS Kigali WFC yagiyeho muri Werurwe mu 2022.

Muri rusange, uyu mwaka ntabwo wagenze neza kuri iyi kipe isanzwe yiharira ibikombe byose ariko kuri iyi nshuro bikaba byaregukanwe na Rayon Sports WFC yatwaye Igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42