Turkiya: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi batsinze amatora y’ibanze mu mijyi

Turkiya: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi batsinze amatora y’ibanze mu mijyi

Ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Turukiya ryatangaje ko ryagize ubwiganze bw’amajwi yabaruwe mu mujyi wa Istambul na Ankara mu matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya CHP ryavuze ko   ryatsinze bikomeye ishyaka rya AK Party rya Perezida Recep Tayyip Erdogan riri ku butegetsi.

Ejo ku Cyumweru, amajwi arenga 95% by’agasanduku k’itora yafunguwe i Istanbul, bituma Umuyobozi w’akarere Ekrem Imamoglu wo mu ishyaka rya rubanda riharanira demokarasi (CHP), avuga ko yatsinze umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi ku majwi arenga miliyoni.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko ari ubwa mbere ishyaka riri ku butegesti rihigitswe mu majwi mu myaka 21 ishize.

Mu murwa mukuru, wa Ankara, Umuyobozi wa CHP, Mansur Yavas, nawe yatangaje ko yatsinze uwo bahanganye, avuga ko ibisubizo ari “ubutumwa busobanutse ku bazayobora iki gihugu”.

Muri rusange amajwi y’ishyaka CHP yiganje mu ntara 36 muri 81 za Turukiya.

Ibihumbi by’abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bateraniye i Istanbul bishimira ibyavuye mu matora bazunguza amabendera.

Mu ijambo rye Perezida Erdogan uyoboye Turukiya kuva mu 2002, yemeye ko ishyaka rye “ryatakaje amajwi” mu gihugu hose avuga ko azigaragaza kandi agakosora amakosa ayo ari yo yose.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14