Tunisia: Uwiyamamarizaga kuba Perezida yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu

Tunisia: Uwiyamamarizaga kuba Perezida yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu

Urukiko rwo muri Tunisia rwakatiye Ayachi Zammel, Umukandida wiyamamarizaga umwanya wa Perezida, igifungo cy’amezi atandatu kubera ibyaha aregwa by’inyandiko mpimbano.

Umwunganizi mu by’amategeko wa Zammel, Abdessattar Massoudi, ejo ku wa Gatatu, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza ko iki ari igihano cya kabiri ahawe mu gihe hasigaye iminsi mike ngo habe amatora ya Perezida.

Mu cyumweru gishize nanone Zammel yari yakatiwe igifungo cy’amezi 20 kubera gushuka abaturage mu nyungu ze bwite, ashinjwa ibinyoma byemeza abantu benshi.

Abdessattar Massoudi, yavuze ko ibyo bihano bigamije kumuca intege ngo ataziyamamaza mu matora ariko bazakora ibishoboka byose akarenganurwa.

Ati: “Aya ni amakosa agamije kumuca intege ngo ntazajye  mu matora, ariko tuzarengera uburenganzira bwe kugeza no ku munota wa nyuma.”

Zammel na Zouhair Magzhaoui ni bamwe mu bakandida bemerewe guhatana na Perezida Kais Saied.

Iki cyemezo kigaragaza amakimbirane akomeje kwiyongera mbere y’amatora, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango itegamiye kuri Leta bafite ubwoba ko amatora ashobora kuzabamo ubujura kugira ngo   Kais Saied agume ku butegetsi.

Mu cyumweru gishize abaturage ba Tunisia bagiye mu mihanda barigaragambya bamagana Perezida Kais Saied bamushinja kuba umunyagitugu, banamusaba ko yava ku butegetsi.

Ni imyigaragambyo yadutse nyuma yuko Abadepite batanze umushinga w’itegeko ryambura Urukiko Rukuru ububasha bwo guca imanza ku bijyanye n’amatora, ibyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko bizatesha agaciro amatora yo ku ya 6 Ukwakira, kandi bigafungurira Saied imiryango ya manda ya kabiri.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14