Tunisia: Abaturage bigabije imihanda bamagana Perezida Saied

Tunisia: Abaturage bigabije imihanda bamagana Perezida Saied

Abaturage ba Tunisia bajyiye  mu mihanda barigaragambya bamagana Perezida Kais Saied bamushinja kuba umunyagitugu, mu gihe bateganya amatora ku wa 06 Ukwakira 2024.

Ejo ku Cyumweru, abantu  babarirwa mu magana bigaragambije bamagana Perezida Kais Saied, mu gihe abapolisi na bo bari bahari bikaba ari mu cyumweru cya kabiri cy’imyigaragambyo aho  bakoze urugendo banyura mu nzira nyabagendwa  baririmba amagambo agira ati: ”Abaturage bifuza ko ubutegetsi buvaho, bukarangirana n’umunyagitugu Saied.”

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Attayar, Nabil Hajji, yabwiye ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), ati: “Intambwe za Saied zerekana ko atagikunzwe kandi ko atinya gutsindwa amatora. Abanyatuniziya  bafite amahitamo amwe ari yo kujya mu mihanda bakarengera  demokarasi yacu.”

Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’uko abadepite batanze umushinga w’itegeko ryambura urukiko rukuru ububasha bwo guca imanza ku bijyanye n’amatora, igikorwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko kizatesha agaciro amatora yo ku ya 6 Ukwakira, kandi kigafungurira Saied imiryango ya manda ya kabiri.

Amakimbirane ya politiki muri iki gihugu cya Afurika y’Amajyaruguru yarushijeho kwiyongera kuva komisiyo y’amatora yitiriwe Saied yanze abakandida batatu bakomeye ku mwanya wa perezida ari bo, Mondher Znaidi, Abdellatif Mekki na Imed Daimi.

Abahanga mu bya politiki  bavuga ko  Saied watowe mu 2019, akoresha komisiyo y’amatora n’ubutabera kugira ngo abone uko azatsinda, akanatera ubwoba abakandida bahanganye ku mwanya wa Perezida gusa we ahakana ibyo ashinjwa akavuga ko ari kurwanya ubuhemu na ruswa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14