Tunisia: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi barigaragambije biyicisha inzara

Tunisia: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi barigaragambije biyicisha inzara

Rached Ghannouchi, Umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tunisia akaba n’Umuyobozi w’ishyaka rya Ennahda n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi, bari mu  myigaragambyo yo kwiyicisha inzara  bavuga ko barimo guharanira inyungu za Leta.

Iki ni icyemezo cyifashwe mu rwego rwo kwamagana ifungwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, nkuko byatangajwe n’itsinda ry’Abavoka bahagarariye abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Africa News itangaza ko Ghannouchi w’imyaka 82, kuva kera yanenze  Perezida Kais Saied na Guverinoma ye.

Umwaka ushize, yatawe muri yombi ashinjwa guhungabanya umutekano no kurwanya Inzego z’umutekano.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara Ghannouchi yasabye ko habaho kubahiriza amahame ya demokarasi, ashimangira akamaro ku bwisanzure n’ubwigenge bw’ubucamanza.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye byimazeyo ibikorwa bya Perezida Saied, cyane cyane icyemezo yafashe cyo gusesa Inteko Ishinga Amategeko yatowe mu 2021.

Mu cyumweru gishize, abandi bayobozi batandatu batavuga rumwe n’ubutegetsi, batangije imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara basaba ko abafunzwe badakatiwe n’inkiko barekurwa.

Mu bayobozi bafunzwe harimo Jawher Ben Mbarak, Khayam Turki, Ghazi Chaouachi, Issam Chabbi, Abdelhamid Jalasi, na Rida Belhaj, bose batawe muri yombi bakekwaho umugambi wo guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinja Perezida Saied kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru no guhungabanya inzego za demokarasi binyuze mu ivugurura ry’Itegeko Nshinga, nubwo  Saied ashimangira ko ibikorwa bye ari ibituma Tunisia idahungabana.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 20:21
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14