Thailand: Abana b’abanyeshuri   barenga 20   bakongokeye mu modoka

Thailand: Abana b’abanyeshuri   barenga 20   bakongokeye mu modoka

Imodoka yari itwaye abanyeshuri bigaga mu ishuri ribanza yakongokeye hafi y’umurwa mukuru Bangkok, ubwo yavaga mu rugendoshuri mu majyaruguru ya Uthai Thani bituma 22 bahasiga ubuzima.

Minisitiri w’Ubwikorezi, Suriyahe Juangroongruangkit, yatangaje ko abana 16 n’abarimu batatu barokotse iyi mpanuka ariko abandi banyeshuri 22 n’abarimu batatu kugeza ubu ntibaraboneka.

Abayobozi batangarije BBC ko imirambo icumi yonyine ari yo yabonetse hafi mu gihe abandi bataraboneka.

Ibitangazamakuru bya Thailand byo byatangaje ko abashinzwe iperereza ngo batashoboye kwinjira mu modoka kubera ubushyuhe bukabije.

Iyi modoka ni imwe muri eshatu zari zitwaye abana n’abarimu bavaga mu rugendo shuri mu Majyaruguru ya Uthai Thani.

Minisitiri w’ubwikorezi, Suriyahe Juangroongruangkit, yavuze ko iyi ari inkuru y’akababaro ndetse ko hagomba gufatwa ingamba ku binyabiziga bitwara abagenzi, hakagenzurwa niba biba byujuje ibisabwa bidateza abagenzi akaga.

Gusa nanone Minisitiri w’intebe wa Thailand, Paetongtarn Shinawatra, yihanganishije abagize ibyago, anasaba  abandi baminisitiri gusura aho hantu.

Ati: “Njye nk’umubyeyi w’umugore nihanganishije imiryango yagize ibyago. Guverinoma izishyura amafaranga yose akenewe kugira ngo hatangwe ubuvuzi ku bari mu bitaro n’indishyi y’akababaro ku miryango yabuze ababo.”

Imyaka y’abana bari mu modoka ntiramenyekana gusa iri shuri ryigamo abana bari hagati y’imyaka 3 na 15.

Thailand ifite imihanda yubatse nabi ndetse n’ibinyabiziga bi tujuje ibisabwa bigira uruhare mu mpanuka aho abantu 20 000 bapfa buri mwaka baba bazize impanuka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Munyanshongore Francois

Twihanganishije imiryanga yabuze ababo

Munyanshongore Francois

Twihanganishije imiryango yabuze ababo

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14