Taylor Swift agiye gushyira hanze filimi na alubumu icyarimwe

Taylor Swift agiye gushyira hanze filimi na alubumu icyarimwe

Umuhanzi uri mu bakunzwe ku rwego mpuzamahanga Taylor Swift yahishuye ko agiye gushyira hanze filimi yise ‘Taylor Swift: The Official Release Party of a Showgirl’

Amakuru avuga ko iyo filime igaruka kuri alubumu y’uyu muhanzikazi ya 12 ateganya gushyira ahagaragara.

Uyu muhanzi avuga ko iyo filime azayimurika mu birori nk’uburyo bwiza bwo gusogongeza abakunzi be alubumu ye ibizwi nka (Listening Party)

Impamvu yabikoze atyo ngo nubwo muri iyo filime hagaragaramo amashusho yerekana uko zimwe mu ndirimbo zitandukanye ziyigize zafatiwe amashusho, imvano yazo ndetse n’inkuru z’ubuzima bwe bwa buri munsi.

Mu butumwa bugaragara kuri Instagram ye yagaragaje ko iyo filime izasohoka ku wa 3 Ukwakira 2025, ariko ikerekanwa mu minsi itatu guhera tariki 3-5 Ukwakira 2025.

Si ubwa mbere Taylar Swift ashyize ahagaragara filime kuko no mu 2023 yashyize hanze iyo yise ‘Taylor Swift: The Eras Tour’ yagarukaga ku bitaramo yari amazemo iminsi icyo gihe.

Alubumu ‘The Life of a Showgirl’ ni Alubumu ya 12 y’uwo muhanzi aho igizwe n’indirimbo 12, bikaba biteganyijwe ko izasohoka tariki 3 Ukwakira 2025.

Taylar Swift yagaragaje ko iyo Filime izerekanwa iminsi itatu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40