Tanzania: Utavuga rumwe n’ubutegetsi yashimuswe arakubitwa ajugunywa mu ishyamba 

Tanzania: Utavuga rumwe n’ubutegetsi yashimuswe arakubitwa ajugunywa mu ishyamba 

Kuri iki  Cyumweru ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, CHADEMA, ryatangaje ko Aisha Machano, wari Umunyamabanga muri Komite y’abagore yashimuswe n’abantu bataramenyekana, baramukubita ndetse baramukomeretsa bikabije bamuta mu ishyamba.

Ishyaka rye ryatangaje ko Aisha yashimutiwe ku kazi mu Mujyi wa Kibiti mu Burasirazuba bw’iki gihugu. 

Bivugwa ko abamushimuse bamusabaga ibisobanuro birambuye ku wabategetse gutwika imyenda yatanzwe na Perezida Samia Suluhu Hassan mu 2023 ubwo  bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’abagore mu Karere ka Kilimanjaro.

Ishyaka CHADEMA ryongeyeho ko yajyanwe mu bitaro kugira ngo avurwe. 

Umuvugizi wa Polisi ya Tanzania David Misime, yavuze ko nyuma yo kumenya amakuru yo gushimuta Aisha, bamenye ko  yabonetse mu ishyamba rya Kibiti, kandi hakaba hatangiye iperereza kuri iki kibazo.

Ati: ”Turasaba abaturage gutuza kuko iperereza rizatanga ibisobanuro birambuye ku byamubayeho, impamvu zabiteye ndetse n’abantu babigizemo uruhare, kandi tuzafata ibyemezo dukurikije ibimenyetso bihari.”

Aisha Machano abaye Umuyobozi wa kabiri w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi washimuswe kandi akorerwa iyicarubozo mu mezi abiri ashize.

Aje akurikira Ali Kibao, umwe mu bari bagize ubunyamabanga bwa CHADEMA, yashimutiwe mu modoka n’abantu bitwaje imbunda mu ntangiriro z’ukwezi gushize ubwo yavaga i Dar es Salaam yerekeza mu mujyi wa Tanga.

Umurambo wa Kibao waje kuboneka mu nkengero za Dar es Salaam ufite ibimenyetso bigaragaza ko yakubiswe ndetse yanasutsweho aside mu maso nkuko ishyaka rye ryabitangaje. 

Muri Nzeri, CHADEMA yateguye imyigaragambyo yo kwamagana urupfu rwa Kibao n’abandi bashimuswe, ibura ry’abantu n’abayobozi b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Dar es Salaam, birangira iburijwemo n’inzego z’umutekano ndetse bamwe mu bayiteguye barafungwa.

Gusa mu kwezi gushize Hassan yategetse ko hakorwa iperereza ku rupfu rwa Kibao n’ibindi bibazo byose bifitanye isano.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko Guverinoma iyobowe na Suluhu yibasiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi nubwo yo ibihakana mu gihe hategerejwe amatora y’inzego z’ibanze  ateganijwe mu Kuboza mu gihe ay’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha.

Perezida Samia Suluhu kandi avugwaho kuba yaragiye anafunga ibitangazamakuru bimwe byagiye bimwibasira ndetse anabifatira ibihano.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14