Tanzania: Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi yasutsweho aside

Tanzania: Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi yasutsweho aside

Umunyapolitiki wo mu ishyaka rya Chadema, ritavuga rumwe n’ubutegetsi Ali Mohamed Kibao, wari no muri komite y’abanyamabanga byatangajwe ko yapfuye akubiswe ndetse akanasukwaho aside mu maso.

Ishyaka rya Chadema ni ryo ryatangaje ko  umurambo wa Ali Mohamed Kibao, wakuwe mu modoka  n’abantu bitwaje intwaro ndetse ngo umubiri we wasanzweho ibimenyetso by’uko yakubiswe.

Iperereza rya mbere ryakozwe ryagaragaje ko yashyizweho aside kandi  ku wa gatandatu, umurambo wa Ali Mohamed Kibao, wabonetse nyuma y’umunsi umwe abantu babiri bitwaje intwaro bamusohoye mu modoka yavaga i Dar-es-Salaam yerekeza mu Mujyi wa Tanga uri  mu majyaruguru y’uburasirazuba nkuko Umuyobozi w’iri shyaka Freeman Mbowe yabitangaje ku Cyumweru.

Ati: “Biragaragara ko Ali Kibao yishwe nyuma yo gukubitwa bikabije ndetse akanasukwaho aside mu maso.”

Mbowe yabwiye Abanyamakuru ko hategerejwe ibizamini bya nyuma bigaragaza icyamwishe anongeraho ko batakomeza kwihanganira abaturage bapfa gutya nabandi baburirwa irengero.

Yongeyeho ko nabandi bayobozi benshi bo mu iri shyaka  baburiwe irengero,  ndetse ko nta makuru yabo arambuye  bigeze bahabwa.

Ni mu gihe Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, we yategetse ko hakorwa iperereza ryaihuse  ku “iyicwa” rya Kibao.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14