Syria: Hadutse imirwano nyuma y’amasaha make Perezida asabye amahoro 

Syria: Hadutse imirwano nyuma y’amasaha make Perezida asabye amahoro 

Imirwano yadutse i Banias muri Syria  yahitanye abantu amagana ikomeretsa abandi nyuma y’amasaha make Perezida w’agateganyo w’icyo gihugu, Ahmed Al-Sharaa asabye amahoro hagati y’impande zombi zihanganye.

Mbere y’imirwano yo kuri iki Cyumweru  Al-Sharaa yavuze ko hakenewe ubumwe bw’abanegihugu n’amahoro kugira ngo bashyire hamwe mu gihe umutwe wa ‘Alawite’ w’abarwanyi b’ingabo zishyigikiye Perezida wahunze  Bashar al-Assad zikomeje kugaba ibitero.

Imirwano ikomeye yadutse ku wa Kane w’Icyumweru gishize nkuko byatangajwe n’Igitangazamakuru cya Leta ya Syria, SANA aho abarwanyi  bashyigikiye Assad bagabye ibitero ku nzego zishinzwe umutekano ndetse bikomeza kwiyongera  nyuma y’uko amagana y’abantu bashyigikiye ubuyobozi buriho bafashe intwaro bakajya kurwana.

Ikigo gishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Syria cyatangaje ko kuva ku wa Kane abasivile ba Alawite 745 biciwe muri Latakia na Tartous, ndetse 125 muri bo ni abakora mu nzego z’umutekano na Guverinoma.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko abarwanyi 148 bashyigikiye Assad bishwe bituma ngo umubare wose hamwe ugera ku bantu barenga igihumbi.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yamaganye ubwo bwicanyi asaba ko ubuyobozi bw’agateganyo bwabuhagarika kandi bukabiryozwa.

Kuva hajyaho Perezida Ahmed Al-Sharaa nyuma y’uko Assad ahunze mu Ukuboza umwaka ushize Abo mu bwoko bwa’Alawite bavuga ko bibasiwe kandi bagabwaho ibitero bahohoterwa mu buryo butandukanye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14