Syria: Abasaga 15 baguye mu modoka yaturikijwe n’ibisasu

Syria: Abasaga 15 baguye mu modoka yaturikijwe n’ibisasu

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 03 Gashyantare 2025, abantu 15 bapfuye abandi barenga 10 barakomereka nyuma y’uko imodoka barimo  iturikirijwe mu nkengero z’umujyi wa Manbij, uri  mu majyaruguru ya Syria. 

Ayo makuru yatangajwe n’abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi hamwe n’Umuryango ukurikiranira hafi iby’intambara yo muri Syria. 

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko imodoka yari itwaye ibiturika ubwo yari igeze mu nkengero za Manbij yatangiye guturika igeze hafi y’imodoka yari itwaye  abahinzi bituma abagore 14 n’umugabo umwe bahasiga ubuzima.

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi batangaje ko hakomeretse abagore 15 kandi muri bo hari abakomeretse bikabije.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukorera  mu Bwongereza, ‘The Syrian Observatory for Human Rights’, wavuze ko hapfuye abantu 19 harimo abagore 18   n’umugabo umwe.

Umujyi wa Manbij uri mu Majyaruguru y’u Burasirazuba bw’Intara ya  Aleppo ukomeje guhura n’ibitero by’ubwicanyi nyuma y’uko  Perezida Bashar al-Assad ahiritswe ku butegetsi mu Ukuboza umwaka ushize agahunga igihugu.

Ingabo za Syria zikomeje guhangana n’imitwe yitwaje intwaro iterwa ingabo mu bitugu na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ikinyamakuru cya Leta ya Syria ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize cyatangaje ko imodoka yaturikiye mu Mujyi wa  Manbij yishe abatuye muri ako gace bane, abandi icyenda barakomereka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14