Syria: Abarenga 70 baguye mu mirwano bahanganyemo n’abashyigikiye Perezida Assad

Syria: Abarenga 70 baguye mu mirwano bahanganyemo n’abashyigikiye Perezida Assad

Umutwe w’ubuyobozi bushya bwa Syria winjiye mu mirwano ikomeye yaguyemo abarenga 70, bahanganyemo n’abashyigikiye uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu Bashir Al-Assad wagihunze mu Ukuboza umwaka ushize.

Kuva izo nyeshyamba zahirika ubutegetsi bwa Assad zigashyiraho Guverinoma y’inzibacyuho ya Kisilamu hadutse imvururu n’urugomo mu murwa mukuru Damascus no mu nkengero.

Imirwano yatangiriye mu mijyi ya Latakia na Tartous hashyizweho isaha ntarengwa yo gutahiraho mu gihe ingabo za Leta ziri mu bikorwa byo gucungira umutekano abaturage.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko hagaragaye amashusho yerekana ibisasu biremereye byitura mu bice by’aho bitandukanye.

Ejo ku wa Kane, Ibiro ntaramakuru bya Syria byatangaje ko abarwanyi biyunze kuri guverinoma bishe abagera kuri 70 bahoze mu ngabo zari ku butegetsi ku ngoma ya Assad, mu gihe abarenga 25  bafatiwe i Jableh.

Hari amakuru avuga ko habaye indi mirwano mu mijyi ya Homs na Aleppo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo muri Syria, Colonel Hassan Abdul Ghani, yaburiye abayoboke ba Assad barwanira muri Latakia abibutsa ko hari bene wabo bamanitse amaboko, na bo bakwiye kuyoboka iyo nzira.

Ati: “Ibihumbi n’ibihumbi bamanitse amaboko basubizwa mu miryango yabo, mu gihe abandi batsimbaraye bahitamo gupfa barengera abicanyi n’abagizi ba nabi. Amahitamo arasobanutse murashyira intwaro hasi cyangwa muhure n’ibyo mwahisemo.”

Kuva hajyaho Perezida w’inzibacyuho, Ahmed Al-Sharaa aka karere kiganjemo abashyigikiye Assad kakunze kwibasirwa n’imirwano ndetse Abayisilamu bo mu bwoko bwa ‘Alawite’ ari nabwo Assad abarizwamo bavuga ko bari kwibasirwa cyane.

Bagaragaje ko bakorewe ihohoterwa kuva yava ku butegetsi cyane cyane abatuye Homs na Latakia.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yabwiye itangazamakuru ko Guverinoma nshya yiyemeje gusenya ububiko bw’intwaro z’ubumara zakoreshejwe ku ngoma ya Assad.

Gusa Guverinoma ye yahakanye ko itigeze ikoresha intwaro z’ubumara mu ntambara nubwo ibishinjwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14