Sunrise FC yongereye amasezerano umutoza wayo Jackson Mayanja

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 15, 2024
  • Hashize amezi 2
Image

Ikipe ya Sunrise FC yo mu Karere ka Nyagatare yongereye amasezerano y’imyaka ibiri Umutoza wayo Jackson Mayanja ukomeje kuyifasha kwitwara neza muri shampiyona.

Tariki ya 1 Ugushyingo 2023 ni bwo Mayanja yagizwe umutoza wa Sunrise FC asimbuye Muhire Hassan wari umaze kwirukanwa kubera umusaruro mubi ahabwa amasezerano y’amezi atandatu.

Uyu mutoza yafashe iyi kipe ku munsi wa 10 wa shampiyona aho yari ku mwanya wa nyuma n’amanota icyenda n’umwenda w’ibitego birindwi.

Mu mikino 10 amaze gutoza, yahinduye iyi kipe cyane kuko yatsinzemo itanu, anganya itatu, atsindwa ibiri, bituma yicara ku mwanya wa munani n’amanota 25.

Si ibi gusa kuko Mayanja nk’umwe mu batoza bazwiho kuzamura impano z’abakiri bato, dore ko yakomeje uwo murongo muri iyi kipe yo mu Burasirazuba.

Mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona, Sunrise FC izakira Mukura ku wa Gatandatu, tariki 17 Gashyantare 2024 i Nyagatare.

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 15, 2024
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE