Sudani y’Epfo: Perezida Kiir yahinduye umuyobozi w’urwego rw’iperereza

Sudani y’Epfo: Perezida Kiir yahinduye umuyobozi w’urwego rw’iperereza

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yahinduye umuyobozi mukuru w’urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza, Gen Akol Koor Kuc wari umaze imyaka isaga 13 kuri uwo mwanya.

BBC yatangaje ko Gen Kuc wabaye Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza (NSS), nyuma y’aho icyo gihugu cyari kimaze kubona ubwigenge mu 2011.

Impamvu yo gukurwa kuri uwo mwanya ntiyatangajwe mu itangazo ryanyujijwe ku gitangazamakuru cy’igihugu (SSBC), ryavugaga ko akuwe kuri uwo mwanya, akaba yagizwe Guverineri wa Leta ya Warrup, Perezida Kiir akomokamo, yibasiwe n’umutekano muke.

Leta ya Warrup, ikomeje kumvikanamo imirwano y’abantu bo mu moko atandukanye ayituyemo, nubwo mu 2018 hasinywe amasezerano y’amahoro agamije kurangiza iyo ntambara y’abasivili mu gihugu.

Muri iryo tangazo hatangajwe ko Perezida Kiir yasimbuje Kuc Akec Tong Aleu ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa NSS, nyuma yo kumuzamura mu ntera mu mapeti akamugira Lt. Gen. amukuye ku rya Gen Maj.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14