Sudani: RSF yagabye ibitero hafi y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu

Sudani: RSF yagabye ibitero hafi y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi 2025, umutwe w’ingabo zidasanzwe, (RSF) wagabye ibitero bikomeye hafi y’Ibiro bya Perezida, Abdel Fattah al-Burhan mu mujyi wa Port Sudan, usanzwe ugenzurwa n’ingabo z’iguhugu (SAF).

Ibyo bitero bya RSF byibasiye ibibuga by’indege, ububiko bw’ibicanwa, byanateje inkongi ikomeye mu mujyi.

RSF ntiragira icyo itangaza ku byo ishinjwa ariko SAF n’abatangabuhamya bayishinje iby’icyo gitero n’ibindi bimaze iminsi bigabwa.

BBC yatangaje ko nubwo uwo mutwe ukomeje kugaba ibitero ahatandukanye ariko n’Ingabo z’igihugu nazo zikomeje kugaba ibitero by’indege mu bice bya Darfur.

Kuva tariki ya 03 Gicurasi 2025, RSF yatangiye  kugaba ibitero bya drone muri Port Sudan, aho byibasiye ikibuga cy’indege cya Osman Digna, ububiko bw’ibicuruzwa, n’ibindi bikorwa by’abasivili ndetse no mu minsi yakurikiye yabigabye ahatandukanye nka Kassala n’ahandi.

Ingabo za Leta zongeye kwigarurira umujyi wa Khartoum ziwukuye mu maboko ya RSF muri Werurwe 2025, ariko uwo mutwe uracyari mu bice   by’u Burengerazuba bwa Sudani, cyane cyane mu Ntara ya Darfur.

RSF yashyizeho Guverinoma yayo yise  “Guverinoma y’Amahoro n’Ubumwe” iyobowe na Mohamed Hamdan Dagalo mu gihe imirwano yatumye benshi bava mu byabo.

Abantu barenga miliyoni 12 barahunze, abarenga miliyoni 25 bakomeje guhura n’ibibazo by’inzara ikomeye harimo abana n’abagore batwite kandi abenshi bari mu mirire mibi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14