Sudani: Abasivili 124 baguye mu gitero cy’umutwe witwara gisirikare wa RSF

Sudani: Abasivili 124 baguye mu gitero cy’umutwe witwara gisirikare wa RSF

Abantu 124 ni bo bahitanywe n’igitero  cy’umutwe w’ingabo wigometse kuri Leta wa Rapid Support Forces (RSF), cyabagabwe mu Mudugudu wa Alseriha muri Leta ya Gezira mu gihugu rwagati cya Sudani, nkuko byatangajwe n’Ihuriro ry’abanganga muri iki gihugu.

Mu itangazo ryashyizwe agaragara n’imiryango itari iya Leta ku wa 26 Ukwakira, yavuze ko nyuma yuko iki gitero cyishe abarenga 100  cyasize gikomerekeje ababarirwa mu magana mu gihe abandi bavuye mu byabo.

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe abimukira ku wa Gatanu na wo watangaje ko ingo 853 zavanywe mu byazo  mu Mujyi wa Tamboul no mu midugudu ikikije Leta ya Gezira hagati yo ku wa  20 no ku wa  24 Ukwakira 2024, kubera imirwano  ikomeje hagati y’ingabo z’igihugu na RSF.

Ikinyamakuru CNN cyatangaje ko abaturage barenga 200 ari bo bakomerekeye mu kindi gitero cyagabwe mu Mudugudu wa Al-Sareeha, abandi 150 bakaba baragizwe imbohe z’intambara na RSF.

Ibitero byarushijeho gukaza umurego hashize iminsi mike uwari Umuyobozi wa RSF, Abu Aqla Muhammad Ahmed Kikil, yiyomoye kuri uyu mutwe akisunga ingabo z’Igihugu ari na byo bivugwa ko byongereye uburakari RSF ikagaba ibitero mu gace akomokamo.

Iki gitero cyo muri Gezira ni kimwe mu bikomeye byahitanye abantu benshi kuva intambara yatangira hagati y’impande zombi zihanganye.

RSF iri mu mirwano n’Ingabo za Sudani, (SAF), kuva muri Mata umwaka ushize aho izi ngabo zishinja Leta kwanga gusaranganya ubutegetsi ndetse buri ruhande rushinja urundi kwica abasivili.

Umuryango w’Abibumbye wo utangaza ko imirwano hagati ya SAF na RSF yateje ikibazo gikomeye ku Isi aho ibihumbi mirongo bapfuye mu gihe  abandi babarirwa muri za miliyoni bavuye mu byabo ari impunzi mu bindi bihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14