Sudan yafatiwe ibihano ishinjwa gukoresha intwaro z’ubumara mu ntambara

Sudan yafatiwe ibihano ishinjwa gukoresha intwaro z’ubumara mu ntambara

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Sudan birimo; guhagarika kohereza ibicuruzwa, inkunga n’inguzanyo nyuma y’uko icyo gihugu gishinjwe kurenga ku mategeko mpuzamahanga n’uburenganzira bwa muntu kigakoresha intwaro z’ubumara mu ntambara y’abenegihugu.

Amerika yavuze ko mu ntambara y’ingabo za Leta n’Umutwe witwaje intwaro wa RSF (Rapid Support Forces) mu mwaka ushize hakoreshejwe intwaro kirimbuzi.

Mu itangazo ry’ejo ku wa Kane, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Tammy Bruce, yavuze ko Guverinoma ya Sudan igomba guhagarika ibyo bikorwa nkuko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga.

Yagize ati: ”Amerika irahamagarira Sudani guhagarika burundu ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi kandi ikubahiriza inshingano zayo nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga ajyanye n’ikoreshwa ry’izo ntwaro.”

Ingabo za Leta na RSF bimaze igihe bihanganye mu ntambara yatangiye muri Mata 2023, nyuma y’amakimbirane yaturutse ku guharanira kujya ku butegetsi no kuba uruhande rumwe rwaranze ko ubutegetsi busaranganywa.

Amerika ishinja Sudan kunanirwa kwitabira ibiganiro by’amahoro byatumye Perezida Abdel Fattah al-Burhan, afatirwa ibihano biturutse ku kunaniza inzira y’amahoro no gukomeza kuzambya umutekano.

Ku ruhande rw’umutwe wa RSF mu bafatiwe ibihano harimo Gen. Mohamed Hamdan Dagalo, ushinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibindi by’intambara.

Iyo ntambara yateje ibibazo bikomeye abaturage birimo; inzara, imfu ndetse abarenga miliyoni 13 bavuye mu byabo.

Intambara muri Sudan yakuye mu byabo abarenga miliyoni 10
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22