Sudan: Icyorezo cya kolera gikomeje guhitana benshi imbaga

Sudan: Icyorezo cya kolera gikomeje guhitana benshi imbaga

Sudani ikomeje guterwa inkeke n’ikwirakwira ry’icyorezo cya kolera aho umwaka ubaye uwa kabiri ihanganye na cyo, ndetse hari ubwo ko gishobora kwiyongera mu duce turimo ubucucike bw’abaturage.

Mu kwezi gushize habaruwe abagera kuri 28 cyahitanye ndetse hari ubwoba ko bitewe n’imvura nyinshi yateje umwuzure wakuye benshi mu byabo abacumbikiwe bashobora kwibasirwa na cyo bikabije.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) muri Sudani Dr  Shible Sahbani, yatangarije ikinyamakuru Reuters kuri uyu wa Gatanu ko  kuva bakwibasirwa n’ibiza ku ya 22 Nyakanga, hagaragaye abantu 658 banduye kolera mu Ntara eshanu zitandukanye muri iki gihugu.

Sahbani yavuze ko imyuzure yangije ibikorwa remezo ndetse abangana na 4.3% bahasiga ubuzima kandi ko abagera ku 200.000 bafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14