Sudan: I Khartoum hongeye kugwa indenge nyuma y’imyaka irenga ibiri 

Sudan: I Khartoum hongeye kugwa indenge nyuma y’imyaka irenga ibiri 

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Khartoum kuri iki Cyumweru, tariki ya 01 Gashyantare 2026, cyongeye kugwaho indege nyuma y’imyaka irenga ibiri nta ndege igwa kuri ubwo butaka kubera imirwano ishyamiranyije Ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa  RSF.

Iyo ndege iguye aho mu gihe ingabo za Leta zikomeje kugaragaza ko Umujyi wa Khartoum zawambuye RSF nyuma y’igihe kinini cy’imirwano.

Indege ya Sudan Airways yageze i Khartoum ivuye mu Mujyi wa Port Sudan yahasesekaye itwaye abagenzi benshi, ikaba yakiranywe urugwiro n’ubwuzu nyuma yo kururuka nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Aljazeera.

Ubuyobozi bwa Sudan bwatangaje ko gufungura ikibuga bizafasha guhuza Umurwa Mukuru n’utundi Turere twa Sudan, kandi ko cyiteguye kujya cyakira nibura indege enye ku munsi.

Ingabo za Sudani zatangaje ko zongeye kugenzura Umurwa Mukuru Khartoum mu buryo bwuzuye, nyuma yo kuwambura RSF yari yarigaruriye ibice byawo n’ikibuga kirimo kuva muri Mata 2023.

Abantu bagaragaje ibyishimo byo kongera kubona indege iguye kuri iki kibuga
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42