Sosiyete ya Ethiopian Airlines yahagaritse ingendo muri Eritrea

Sosiyete ya Ethiopian Airlines yahagaritse ingendo muri Eritrea

Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu kirere ya Ethiopia Ethiopian Airlines, yahagaritse ingendo zayo zerekeza mu gihugu cy’abaturanyi cya Eritrea kuko ngo imikorere yaho itoroshye.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, bayatangaje ko Eritrea na yo yari yaratangaje mu mpera z’ukwezi gushize ko izahagarika ingendo zose za Ethiopian Airlines.

Abadipolomate batanu babwiye Reuters ko ihagarikwa ry’ingendo byaba ari ikimenyetso simusiga   cyerekana ko umubano hagati y’ibi bihugu umeze nabi cyane ndetse ko hari ibyago ko amakimbirane ashobora kwiyongera.

Umubano w’ibi bihugu watangiye kuzamo agatotsi mu 1998, ubwo byamaraga imyaka ibiri mu ntambara yatewe umupaka ubahuza batavugagaho rumwe.

Eritrea kandi yaje gufasha Ethiopia mu ntambara yatangiye mu Gushyingo 2020 yo kurwanya inyeshyamba za Tigray ariko umubano wongera kuzamo igitotsi nyuma y’uko Eritrea ihejwe mu biganiro by’amahoro byasoje ayo makimbirane ndetse na zimwe mu ngabo zayo zifatirwa ku rugamba.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14