Somaliland: Umuyobozi utavugaga rumwe n’ubutegetsi yatsinze amatora ya Perezida

Somaliland: Umuyobozi utavugaga rumwe n’ubutegetsi yatsinze amatora ya Perezida

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ugushyingo 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ya Somaliland yatangaje ko umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Abdirahman Cirro, yatsindiye kuba Perezida w’igihugu ahigitse Perezida wari uriho Muse Bihi Abdi.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora muri Somaliland, Musa Hassan, yatangaje ko Cirro, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Waddani, yatsinze ku bwiganze bw’amajwi 64% ahigitse Bihi wagize 35%.

Somaliland yiyomoye kuri Somalia irwana inkundura yo kubona ubwigenge, ibugeraho mu 1991 ariko kuva icyo gihe yahise ifungirwa inkunga n’amahanga kugeza ubu ubutunzi bwayo bushingiye ku baturage bayo bangana na miliyoni eshanu.

Iki gihugu cyagiye kufungirwa amayira na Somalia gifitiye icyizere ubuyobozi bushya bw’Amerika buzaba buyobowe na Donald Trump ko azabafasha gushyira ibintu ku morongo no kumeyekanisha igihugu cyabo cyane ko hari n’abandi banyapolitiki b’Afurika bifuza gukorana nayo.

Somaliland yagize amahoro n’umudendezo nyuma yo kubona ubwigenge mu myaka 30 ishize ubwo muri Somalia hadukaga intambara y’abenegihugu yateje imfu z’abarenga miliyoni, abandi bakajya mu buhungiro ndetse ituma bugarizwa n’inzara n’ubukene bukabije.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14