Somalia yemejwe nk’umunyamuryango mushya wa EAC

Somalia yemejwe nk’umunyamuryango mushya wa EAC

Inama y’Abakuru b’Ibihugu b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC yemeje ko igihugu cya Somalia ari umunyamuryango mushya,akaba ari uwa munani.

Kwinjira kwa Somalia byemejwe n’Abakuru b’Ibihugu  bateraniye mu nama isanzwe ya 23 yabaye kuri uyu wa Gatanu yabereye i Arusha, muri Tanzaniya.

Somalia yemerewe kuba kimwe mu bihugu bigize uyu muryango mu gihe hashize umwaka urenga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) nayo ibyemerewe.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimye, yavuze ko Abakuru b’Ibihugu bemereye Somalia kwinjira muri uyu muryango nyuma y’inama ndende  yamaze amasaha arenga atanu.

Somalia yerekanye bwa mbere ubushake bwo kwinjira muri EAC mu 2012, ariko bikomwa mu nkokora n’ibibazo yari ifite by’imbere mu gihugu byarimo umutwe w’iterabwoba nka Al-Shabaab n’ibindi.

Icyakora, icyizere cya Somalia cyo kwinjira mu muryango cyagarutse ubwo Sudani y’Epfo yemererwaga mu 2016, nyuma yaho mu mwaka wa 2022, DRC, nayo yaje kwemererwa.

Somalia yongeye gutanga icyifuzo cyo kwinjira muri uyu muryango muri Mutarama uyu mwaka.

Muri Kanama, abayobozi ba Somalia bagiranye imishyikirano n’abayobozi ba EAC, nyuma hategurwa raporo maze yoherezwa mu nama y’Abaminisitiri kugira ngo babanze baganire, mbere yo koherezwa mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC yabaye kuri uyu wa Gatanu.

Uyu muryango usanzwe ugizwe n’u Rwanda, Uganda, Burundi, Tanzania, Kenya, Sudani y’Epfo na Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42