Somalia: Ingabo z’Ubumwe bw’u Burayi zagaruye ubwato bwari bwashimuswe

Somalia: Ingabo z’Ubumwe bw’u Burayi zagaruye ubwato bwari bwashimuswe

Ingabo z’abarwanya abashimuta amato b’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi babohoje ubwato, babwambuye abakekwaho kuba abayobya amato, ku nkombe za Somaliya.

Izo ngabo zivuga ko ubu ko abantu 17 bakora kuri ubwo bwato butwara ibicuruzwa buriho ibendera rya Liberiya batekanye.

Ubwo bwato bwatewe n’abakekwaho kuyobya amato ku munsi wa kane mu bilometero birenga 700 mu burasirazuba bw’umurwa mukuru wa Somaliya, ubwo bwerekezaga mu majyaruguru.

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wavuze ko ingabo zawo zinjiye mu bwato Basilisk, zivuye mu ndege ya kajugujugu mw’ijoro ry’ejo kuwa kane. Mbere yaho, uwo muryango wari wohereje amato yawo y’intambara ya “operation Atalanta”, arinda amato y’ubucuruzi mu nyanja y’Ubuhinde no mu nyanja itukura.

Umwe mu bagabo bakora ku bwato Basilisk wakomerekeye muri icyo gitero cy’abakekwaho kuba ari abayobya amato, yarimo kworoherwa kandi yitaweho n’abaganga.

Abayobya amato ba Somaliya bateje akajagari mu nyanja, hafi y’inkombe z’uburasirazuba bw’Afurika, hagati y’umwaka wa 2008 n’uwa 2018. Byari byatuje kugeza mu mpera z’umwaka ushize, ubwo ibikorwa byabo byatangiye kugenda bigaruka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  2. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  3. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  4. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49
  5. Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:34