Somalia: Ingabo z’Amerika zagabye igitero ku barwanyi ba Al-Shabab

Somalia: Ingabo z’Amerika zagabye igitero ku barwanyi ba Al-Shabab

Igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyatangaje ko cyagabye ibitero by’indege z’intambara mu Majyepofo ya Somaliya bigahitana abarwanyi batatu bo mu mutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab.

Ubuyobozi bw’igisirikare cy’Amerika buri ku mugabane w’Afurika (AFRICOM) bwatangaje ko byagabye icyo gitero tariki 10 z’uku kwezi bisabwe na Guverinoma ya Somaliya.

Cyemeza ko ibyagaragaye mu ikubitiro byerekana ko nta basivili baguye muri icyo gitero cyabereye mu karere ka Shabelle mu birometero 71 uvuye mu murwa mukuru Mogadishu.

Radiyo Ijwi rya Amerika yatangaje ko iki gitero ari icya Gatanu ingabo z’Amerika zigabye muri Somaliya kuva uyu mwaka watangira. Mu mwaka ushize Amerika yagabye muri Somaliya ibitero nkibyo bigera kuri 18.

Itangazo ryashyize ahagaragara iby’icyo gitero, ntiryavuze niba cyagabwe ku barwanyi basanzwe ba al-Shabab cyangwa niba ari ku bayobozi babo.

Hagati aho, ingabo za Somaliya zavuye mu mijyi ibiri zari zambuye abarwanyi ba al-Shabab umwaka ushize nkuko byemezwa n’abahatuye n’ubuyobozi bw’ingabo muri Somaliya.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14