Somalia: Igisasu cyahitanye abantu 10 gikomeretsa 20

Somalia: Igisasu cyahitanye abantu 10 gikomeretsa 20

Igisasu cyaturikiye mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu mu isoko rinini rya Bakara cyahitanye abantu 10, abandi 20 barakomereka.

Iki gisasu cyasize gisenye ibikorwa remezo birimo n’inzu z’ubucuruzi z’abaturage.

Hassan Ali, umucuruzi ku isoko rya Bakara yatangarije Reuters ko “yiboneye abantu 10 bapfuye n’abandi 15 barakomeretse mu gihe iduka rye ryasenyutse”.

Abaturage batangaje ko ibisasu byinshi byasenye amaduka menshi, ndetse abaforomo batatu bo mu bitaro bya Erdogan i Mogadishu babwiye Reuters ko abarenga 20 bakomeretse bazanywe muri ibyo bitaro.

ku rundi ruhande Guverinoma ya Somalia ntiyagize icyo itangaza kuri ibi.

Ntabwo hahise hamenyekana ba nyirabayazana b’ibyo bisasu ariko harashyirwa mu majwi umutwe w’inyeshyamba wa kisilamu wa Al Shabaab kuko ukunze gutera imvururu mu duce dutandukanye twa Somalia.

Bakara, ni isoko rinini riri mu murwa Mogadishu, riba ririmo urujya n’uruza rw’abantu kandi ni ho abaturage benshi bagura ibyo kurya, imyenda, imiti n’ibindi bitandukanye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49