Somalia: Igisasu cyahitanye abantu 10 gikomeretsa 20

Somalia: Igisasu cyahitanye abantu 10 gikomeretsa 20

Igisasu cyaturikiye mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu mu isoko rinini rya Bakara cyahitanye abantu 10, abandi 20 barakomereka.

Iki gisasu cyasize gisenye ibikorwa remezo birimo n’inzu z’ubucuruzi z’abaturage.

Hassan Ali, umucuruzi ku isoko rya Bakara yatangarije Reuters ko “yiboneye abantu 10 bapfuye n’abandi 15 barakomeretse mu gihe iduka rye ryasenyutse”.

Abaturage batangaje ko ibisasu byinshi byasenye amaduka menshi, ndetse abaforomo batatu bo mu bitaro bya Erdogan i Mogadishu babwiye Reuters ko abarenga 20 bakomeretse bazanywe muri ibyo bitaro.

ku rundi ruhande Guverinoma ya Somalia ntiyagize icyo itangaza kuri ibi.

Ntabwo hahise hamenyekana ba nyirabayazana b’ibyo bisasu ariko harashyirwa mu majwi umutwe w’inyeshyamba wa kisilamu wa Al Shabaab kuko ukunze gutera imvururu mu duce dutandukanye twa Somalia.

Bakara, ni isoko rinini riri mu murwa Mogadishu, riba ririmo urujya n’uruza rw’abantu kandi ni ho abaturage benshi bagura ibyo kurya, imyenda, imiti n’ibindi bitandukanye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  2. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  3. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  4. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  5. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25